konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Inkumi yasinze ifunga umuhanda biteza impagarara- Amafoto

Kigali: Inkumi yasinze ifunga umuhanda biteza impagarara- Amafoto
26-04-2018 saa 17:41' | By Lucky Murekezi | Yasomwe n'abantu 10773 | Ibitekerezo 6

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 yanyoye inzoga arasinda ajya mu muhanda unyuramo imodoka ziva Nyabugogo zijya I Nyamirambo zinyuze Kimisagara mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali, akajya yurira hejuru y’imodoka abantu barahurura baza gushungera biteza impagarara.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mata 2018, aho uyu mukobwa wagaragaraga nk’uwanyoye agasembuye ndetse akageza ku rugero rwo hejuru yatumye benshi bamurangarira.

Uyu mukobwa waje gukurwa hano n’imodoka y’Umurenge wa Kimisagara, aho n’immvura yari itangiye kumunyagira dore ko abaturage bo bageragezaga kumukumira kuri ibi bikorwa byo guhagarika imodoka no kuzurira yabateraga amabuye.

Bamwe mu baturage bari bahururiye kureba ibyakorwaga n’uyu mukobwa tutabashije kumenya imyirondoro ye bavuze ko bigayitse cyane kubona umukobwa w’inkumi anywa inzoga agasinda bikagera n’aho akora ibikorwa nk’ibi bidakwiriye umunyarwandakazi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
damascene Kuya 28-04-2018

birababaje

Peter Kuya 28-04-2018

Oya Ntabwari Abanyarwandakazibose Ahubwo Nibamwe Muribo

sasu Kuya 27-04-2018

Gafite umukondo mwiza da

dada Kuya 27-04-2018

Biteyisoni nagahinda.abakobwa babanyarwandakazi bitesheje agaciro.

Désiré Irakoze Kuya 27-04-2018

Uwo Mukobwa Namusaba Kugarura Akenge Akamenya Ko Ari Umukobwa Hari Ivyo Akwiye Kw’irinda Kuko Iyo Umukobwa Aborewe Ashobora Guhura N’ingaruka Mbi Nko Gushurashuzwa Ku Nguvu N’ibindi

mpenzi Kuya 26-04-2018

hhhhhhhhhh birasekeje kandi biranstangaje uziko abanyarwandakazi bamaze kubaka izina mu kwiyandarika da!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...