AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Inkuru ibabaje y’ umukobwa wabyariye amezi 6 agapfa asize umwana ufite amazi mu mutwe [VIDEO]

Kigali: Inkuru ibabaje y’ umukobwa wabyariye amezi 6 agapfa asize umwana ufite amazi mu mutwe [VIDEO]
11-12-2019 saa 15:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3475 | Ibitekerezo 3

Umutoni Furaha aratabariza umwana wa murumuna we wavukanye uburwayi bwo kugira amazi mu mutwe, ntafite amafaranga yo kwishyura ibitaro bya Kanombe, no gutunga uyu mwana.

Mu kiganiro Furaha yagiranye na UKWEZI yavuze ko mu kwezi kwa cyenda aribwo murumuna we yagiye kwivuza mu bitaro bya Kanombe atwite inda y’ amezi 6 umwana ahita avuka, nyina abyimba inda hashize iminsi mike arapfa asiga umwana we mu bitaro kuko yari yaravukanye amazi mu mutwe.

Uyu mwana w’ amezi 3 arerwa na nyina wabo, nawe udafite ubushobozi udafite akazi. Furaha avuga ko magingo aya ibitaro bya Kanombe biri kumwishyuza miliyoni 2 n’ ibihumbi birenga 300 y’ iminsi uyu mwana yamaze mu bitaro.

Ibi byiyongeraho ko uyu mwana atonka, ahubwo atunzwe n’ amata y’ ifu y’ ibihumbi 13 buri minsi 5, bivuze ko buri kwezi Furaha asabwa ibihumbi birenga 60 byo gutunga uyu mwana, nyamara se w’ umwana atazwi ngo abafashe.

Inkuru irambuye ku mibereho y’ uyu mwana wavukiye amezi 6 akavukana amazi mu mutwe reba iyi VIDEO.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
toms Kuya 13-12-2019

muzaduhe nimerozabo abanukuki namuhwe bajyira nibamubabarure nawesiwe wihamagariye ibibazo

pepe Kuya 12-12-2019

maze iminsi numva inkuru yabadamu babiri babagiraneza bajya bashakira ubufasha abantu nkabo . nibafashe nuyu kuko arababaye bihagije.

Umurerwa amisa Kuya 12-12-2019

Nabwire baje kwishyuza nyina bayadhoboye gukiza nuwo mwana ntinamuvure ahubwo buakagombye kubatera isoni ntibavuge ubusa bamenyereye kwiba no kurya utwabandi kungufu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...