AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Polisi yerekanye abantu bane bafatanywe amavuta atukuza uruhu

Kigali : Polisi yerekanye abantu bane bafatanywe amavuta atukuza uruhu
2-03-2021 saa 17:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1035 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, yerekanye abagabo bane bafatiwe mu Murenge wa Gatenga muri Kicukiro, bacuruza amavuta atukuza uruhu atemewe ku isoko ryo mu Rwanda.

Aba bagabo berekanywe n’amavuta bafatanywe bacuruzaga amaze igihe yaraciwe ku isoko kuko yangiza ubuzima bw’abantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bakwiye gucika ku bikorwa nk’ibi bitemewe.

CP John Bosco Kabera avuga ko bitumvikana kuba umuntu yacuruza ibintu “azi ko azabizira akongera akabicuruza azi ko abandi bigeze kubizira, njye numva ko rwose icyo gihe imitekereze ye ishobora kuba ifite ibibazo.”

Yanaburiye abinjiza mu gihugu aya mavuta, avuga ko na bo inzego zizabashyikira bagafatwa bakabiryozwa.

Umwe muri aba bafashwe avuga ko yaranguye ariya mavuta akazi ko abujijwe ariko ko yaje kubibona mu makuru kuri television hari abayafatanywe.

Yagize ati “kuva ubwo ntabwo nongeye kurangura. Nari nafashe umwanzuro ko nzacuruza ayo mfite nkahita ndekera.”

Yemera ko ibyo yakoraga bigize icyaha gusa agasaba imbabazi.

Lazaro Ntirenganya uyobora Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibindi mu Kigo cy’igihugu Rwanda FDA gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu, yasobanuye ingaruka z’ariya mavuta.

Yavuze ko haba harimo ikinyabutabire Hydro Hydroquinone kigira ingaruka ku ruhu rw’umuntu wayisize.

Yagize ati “Uruhu ntiruba rukigira wa mumaro wo gukingira umuntu imirasire y’izuba, ntiruba rugifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara zishobora guturuka kuri za mikorobe zitandukanye n’amavirusi.”

Mu kwezi k’Ugushyingo 2018, Perezida Paul Kagame yasabye inzego zirimo Polisi y’u Rwanda guhagurukira ikibazo cy’aya mavuta atukuza uruhu.

Icyo gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bari bahagurukiye kuvuga ububi bw’ariya mavuta, ni bwo Perezida Kagame na we yatangaga ubutumwa kuri Twitter.

Icyo gihe yari yagize ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Kuva icyo gihe Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha abacuruza aya mavuta, akangizwa ndetse abayafatanywe bakabihanirwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA