AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Shirumuteto zigiye gushyirwamo ikizatuma abagenzi batongera gupakiranwa ubucukike

Kigali: Shirumuteto  zigiye gushyirwamo ikizatuma abagenzi batongera gupakiranwa ubucukike
28-05-2019 saa 10:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6071 | Ibitekerezo 3

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ ibintu Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko Bisi za ‘Yutong’ zigiye gushyirwamo ikoranabuhanga rizatuma umushoferi atongera gupakira abagenzi ngo arenze urugero.

Ni mu gihe izi bisi abagenzi bazihimbye ‘shirumuteto’ bitewe n’ ukuntu zipakira abagenzi bikarenza umubare zemerewe gutwara bigatuma abagenzi bagenda mu modoka babyigana cyane.

Mu kiganiro Minisitiri Uwihanganye yahaye Radio one kuri uyu wa Kabiri yavuze ko izi bisi zigiye gushyirwamo ikoranabuhanga rizakemura iki kibazo anasubiza byinshi mu bibazo bibangamiye abagenzi.

Kimwe mu bibazo bibangamiye abagenzi ni uko bamara iminota myinshi bategereje imodoka, nyamara umuyobozi ukomeye yagera muri gare nk’ iyo mu mujyi ‘Down Town’ agiye kureba uko bimeze imodoka zigahita zisukiranya , umuntu ntamenye aho ziturutse kandi zari zabuze.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko babikurikirana basanga hari kampani yabigizemo amakosa ikabihanirwa. Ngo intego ni uko bizagera aho umugenzi adategereza imodoka iminota 15.

Yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda irifuza kunoza gahunda yo gutwara neza abagenzi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, igihe abagenzi bamara ku mirongo kikagabanuka, kugeza nibura ku minota 15. Niyo mpamvu Abafatanyabikorwa basabwa kunoza serivisi abadakora neza bagahanwa”.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko ikoranabuhanga rizashyirwa muri bisi zahimbwe shirumuteto rizajya ritanga amakuru ku nzego zibishinzwe ko umushoferi yapakiye umubare w’ abagenzi urenze uwo yemerewe. Yavuze ko bisi ya Yutong itemerewe kurenga abagenzi 60.

Iki kiganiro Uwihanganye yagitanze mu gihe abatwara abagenzi mu matagisi voiture nabo bamaze igihe binubira mubazi zashyizwe mu modoka zabo. Bavuga ko izo mubazi zibabuza uburenganzira bwo gutembera muri izo modoka zabo kuko iyo bazitembereyemo batashyizeho mubazi babihaninwa.

Iyo polisi ifashe umushoferi wa taxi voiture atacanye mubazi ahanishwa gucibwa amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 200. Abashoferi bavuga izi mubazi hari igihe zizimya iyo zimaze umwanya munini zicanye, umushoferi akaba ashobora guhita ahura na polisi ikagira ngo yayizimije nkana ikamuhana.

Minisitiri Uwihanganye yasobanuye ko umushoferi wa Taxi Voiture yemerewe gutwara umuryango we ahantu hagufi nko kujyana umwana ku ishuri. Avuga ko hari ibirometero yemerewe gutwaramo umuryango we ntabihanirwe. Ngo ntabwo byumvikana ukuntu umuntu agenda ibirometero 200, cyangwa 500 ari gutembera mu modoka yagenewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange nyamara we ayitwayemo umuryango we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
NDANGAMIYUMUKIZA Emmanuel Kuya 28-05-2019

Ark ministre ntagakabye. Ubu we ningira ibyago urugero mucyaro iwacu I cyangugu.Ntakidasanzwe she India modoka yo gutwaramo umuryango wanjye ngiye gutabara kd nyifite. Ahubwo njye numva hadhyirwaho ibyangombwa byihariye umuntu yakwaka igihe agiye gukora utwo Urugendo rurerure bimwemerera gucomokora izo mubazi. Naho ubundi kwaba ri ukwikunda cyane kwa Leta yiyibagije iterambere ry’abaturage bayo

NDANGAMIYUMUKIZA Emmanuel Kuya 28-05-2019

Ark ministre ntagakabye. Ubu we ningira ibyago urugero mucyaro iwacu I cyangugu.Ntakidasanzwe she India modoka yo gutwaramo umuryango wanjye ngiye gutabara kd nyifite. Ahubwo njye numva hadhyirwaho ibyangombwa byihariye umuntu yakwaka igihe agiye gukora utwo Urugendo rurerure bimwemerera gucomokora izo mubazi. Naho ubundi kwaba ri ukwikunda cyane kwa Leta yiyibagije iterambere ry’abaturage bayo

dada Kuya 28-05-2019

Mugemutekereza nabategera mumuhanda kubyapa.cyanecyane kimicanga mumugi twaragowe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...