AMAKURU

UKWEZI
pax

Kigali:Uko ijambo rya Perezida Kagame ryatumye umusaza w’imyaka 63 ahanga umuhanda w’ibilometero 12 wenyine

Kigali:Uko ijambo rya Perezida Kagame ryatumye umusaza w’imyaka 63 ahanga umuhanda w’ibilometero 12 wenyine
1er-08-2020 saa 17:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3964 | Ibitekerezo 3

Umusaza Maniraho Foustin avuga ko nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame avuga ko abanyarwanda bagomba kwishakamo ibisubizo nawe yafashe iya mbere nyuma yo kubona ko mu gace atuyemo hari hashize igihe basaba umuhanda ariko ntibawuhabwa ahitamo kwegura ipiki n’amasuka ajya kuwukora.

Umusaza Maniraho w’imyaka 63 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Karambo Akagari ka Mbadanzi, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhanda yahanze kuri ubu amaze gukora ibirometero 12, uva mu kagari ka Mbandazi ko muri uyu Murenge wa Rusororo atuyemo n’uwa Gikomero bihana imbibi.

Ni umuhanda uzamuka ku musozi wa Kamamana, abaturage bavuga ko wari ikidaturwa ariko ukba werekeza mu Murenge wa Gikomero ari nawo abaturage bo muri aka gace bajya gushaka serivisi z’ubuzima, ibigo by’amashuri ndetse n’isoko byose biri muri Gikomero.

Reba ikiganiro twagiranye na Maniraho

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko gufata icyemezo cyo guhanga umuhanda byaturutse ku ijambo ry’Umukuru w’Igihugu yumvise avuga ngo abanyarwanda bakwiriye kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Perezida yavuze ijambo ryerekeye kwigira nanjye ndavuga nti muri iki gihugu ngomba kureba icyo nakora, nibwo natekereje kuvuga ngo reka nkore umuhanda wo kuri aka gasozi.”

“Perezida yaravuze ngo iyo umuntu ahinga mukwe ntabwo asigana, nashyiragamo imbaraga ngakora, mu gitondo na nimugoroba, imvura yaragwaga ikansangamo nkajya kugama yahita nkagaruka. Nta kintu nigeze mfasha umugore n’abana banjye kuko nari mfite icyo nshaka kugeraho.”

Maniraho avuga ko ubwo yatangiraga gukora uyu muhanda hari abantu benshi bamusetse bamwe bakanamugereranya n’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Yakomeje agira ati “Uyu muhanda nawutangiye muri Mutarama 2019, ndashimira Imana kuko nabashije kuwugeza ku muhanda wa Gikomero,nubwo bitameze neza ariko abantu baragenda kandi na moto ziragenda.”

Maniraho avuga ko afite icyifuzo cy’uko aramutse abonye ubufasha bw’imashini kuko hari aho yagiye akora amabuye akamunanira kuyarimbura, ikindi kandi ngo ntabwo afite ubumenyi buhambaye ku bijyanye no gukora umuhanda.

Umugore we, Mukantabana Pascasie yavuze ko umugabo we ajya gutangira umuhanda byanavuye ku kuba yaragiye ku isoko [I Gikomero], agera hano hafi aragwa avunika akaguru n’ibijumba yari avuye gukura biragwa birameneka.

Yakomeje agira ati “Nageze mu rugo umugabo wanjye arambwira ati ibyo bijumba ubimenye rimwe ntabwo uzongera kubimena. Ibyo perezida wacu atubwira ngo twishakemo ibisubizo nanjye ngiye gutangira gukora uriya muhanda kuzageza igihe nzasazira nzaba ngikora uriya muhanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusoro, yavuze ko uyu muhanda wari ukenewe avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gufasha uyu musaza kugira ngo umuhanda yatangiye urangire neza.

Si ubwambere humvikanye umunyarwanda watangije igikorwa nk’iki cyo kwishakamo ibisubizo.

Umwaka ushize nibwo hagaragaye umusore witwa Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine. Ni ibintu yavuze ko yatangiye mu 2016.

Reba ikiganiro twagiranye na Maniraho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
DUMBULI Kuya 3-08-2020

Uyu musaza arakaze bazamwitirire uyu muhanda , mbona abantu birirwa bavuga ngo inzu Leta yabubakiye ngo zabasenyukiyeho ngo zigiye kugwa ari inkumi n’abasore ariko umusaza agakora umuhanda ni intwari yishatsemo ibisubizo. twese atubere isomo.

-xxxx- Kuya 3-08-2020

I want this old man to be called the father of the people because he has fulfilled his vow and this is what shows the Government of Quality

Ayiki J.Felix Kuya 1er-08-2020

Uyumusaza nindashyikirwa kbs akwiye umudali w’ishimwe,imbandazi ndahazi abaye yarawukuye santre akazamuka samuduha akagera za Gikomero ! yesheje umuhigowe tu.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA