AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umukobwa wiyahuye asimbutse etage yashyinguwe

Kigali : Umukobwa wiyahuye asimbutse etage yashyinguwe
11-09-2019 saa 12:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4673 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabali tariki 10 Nzeri 2019 nibwo umukobwa witwa Hatangimana Scolastique wasimbutse umuturirwa wa Makuza Peace Plazza yashyinguwe nyuma y’ umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Léoncie Mukantabana, nyirasenge wa Scolastique Hatangimana akaba ari nawe wamureze kuva afite ukwezi kumwe amaze gupfusha ababyeyi muri Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko nta kibazo bari bazi kuri uyu mukobwa cyagombaga gutuma yiyahura.

Gusa uyu mukobwa mu rwandiko yanditse mbere y’ uko asimbuka avuye muri etage ya kane yo kwa Makuza yavuze ko umuryango wose wamufashe nari, avuga ko mu bamufashe nabi harimo n’ uyu nyirasenge.

Uyu mukobwa yasezeye ku muryango we avuga ko nawo wamwangaga ati “MURYANGO mvukamo urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima ariko uko rwiyongera niko umutima wanjye waje kunanirwa namwe murabeho – BYE-”

Yasezeye no ku buzima ati “BUZIMA narakurwaje uranga, narababaye bihagije nawe urazeho”

Uyu mukobwa yasezeye no ku bandi barimo na nyirasenge avuga ko nyirasenge yakabaye yaramubereye nyina ariko ngo yamubereye gito ati “Uwo mutima kwifurije kutawupfana”.

Scolastique Hatangimana yiyahuye tariki 6 Nzeri 2019 ajyanwa mu bitaro bya CHUK ari naho yapfiriye ku munsi wakurikiyeho tariki 7 Nzeri.

Mu muhango wo kumusezeraho Nyirasenge yavuze ko yakoze uko ashoboye amurera nk’ umwana we ndetse ngo ajya no gushyingiranwa na Florent abantu bagize ngo afite umwana kuko yareze Scolastique bya kibyeyi.

Umugabo wa Mukantabana Baganizi Florent na we avuga ko atigeze ashyiraho agahato uriya mukobwa ahubwo ko yamuhaga ubwisanzure agakora icyo ashaka, gusa ngo mbere y’ijoro rimwe ryo ku munsi yiyahuyeho yamubwiye ko atameze neza.

Inshuti za Scolastique nazo zavuye ko mu gitondo cy’ umunsi yiyahuyeho yazibwiye ko atameze neza ariko ngo ntabwo zumvaga ko uko kutamera neza ari ikibazo gikomeye cyatuma afata icyemezo cyo kwiyahura.

Uyu mukobwa wadodaga imyenda akanasuka imisatsi, abifatanya no gucuruza inkweto mu nyubako ya City Plazza mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyahura harimo kuba hari umusore yakunze akamubenga.

Yaranditse ati “Dear Kubwimana kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye ubusingishoboye kwihanganira uburibwe unteye- BYE-”.

Scolastique Hatangimana yavutse tariki 13 Werurwe 1994, apfa tariki 7 Nzeri 2019. Yari arangije kaminuza mu Buhinde.

Amafoto ya Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA