AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umuntu yemerewe gukorera Siporo iwe cyangwa atarenze Umudugudu atuyemo

Kigali : Umuntu yemerewe gukorera Siporo iwe cyangwa atarenze Umudugudu atuyemo
19-01-2021 saa 14:59' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 1386 | Ibitekerezo

Minisiteri ya Siporo iramenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko siporo rusange itemewe kandi n’uwakora ku giti cye atemerewe kurenga imbibi z’Umudugudu atuyemo.

Iki cyemezo kije gikurikira amabwiriza yaraye ashyizweho na Guverinoma yo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bukabije bw’abari kwandura icyorezo cya COVID-19 muri Kigali.

Iyi gahunda ya guma mu rugo kandi yanajyanye no gufunga ibikorwa byinshi byari bimaze iminsi bikora birimo iby’ubucuruzi, iby’amashuri, ibyo gutwara abagenzi mu modoka rusange n’ibyo gusengera mu nsengero.

Mu bikorwa byaraye bihagaritswe kandi, harimo n’ibya siporo rusange isanzwe ikunzwe n’abatuye Kigali iba kabiri mu kwezi muri gahunda yiswe Car Free Day ndetse n’isanzwe ihuza abantu ku bushake bwabo bakayikora bahuriye mu bice binyuranye birimo imihanda n’izindi mbuga ngari.

Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo ryibutsa abatuye Umujyi wa Kigali ko siporo rusange itemewe.

Iri tangazo rigira riti “Siporo yemewe ni iyo mu rugo iwawe, cyakora abakora siporo ku giti cyabo, bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo birinda banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA