konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Wa muturirwa wa miliyari 23 uzahurizwamo Minisiteri zitandukanye ugiye gutahwa

Kigali: Wa muturirwa wa miliyari 23 uzahurizwamo Minisiteri zitandukanye ugiye gutahwa
20-04-2019 saa 17:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7358 | Ibitekerezo 1

Umuturirwa munini umaze imyaka 3 wubakwa I Kigali biteganyijwe ko uzafungurwa ku mugaragaro ku wa Mbere tariki 22 Mata 2019.

Iyi nzu nini cyane yagenewe ingengo y’ imari ingana na miliyoni 170 z’ama yuan (angana na 23,326,942,275 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda).

Uyu muturirwa uzakorerwamo n’ Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisitiri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri y’Umuco na Siporo n’ibiro bya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri n’ibigo bishamikiye kuri izi Minisiteri.

Iherereye mu murenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Abashinwa nibo bubatse uyu muturirwa watangiye kubakwa muri 2016.

Tariki 23 Werurwe 2016 nibwo uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi hamwe na Zhang Dejiang wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, batangije iyubakwa uyu muturirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
James Kuya 23-04-2019

Twishimiye cyane iyi mpano igihugu cy’ubushinwa gihaye urwanda, ibi byose ntahandi biva ni umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Turashimira kandi abayobozi bacu bakomeje kutugezaho iterambere ryihuse binyuze mumubano mwiza bagirana nibindi bihugu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...