AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kinyinya : Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhagurukira ibiyobyabwenge n’abatera inda abangavu

Kinyinya : Urubyiruko  rwahawe umukoro wo  guhagurukira ibiyobyabwenge n’abatera inda abangavu
11-02-2019 saa 22:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 550 | Ibitekerezo

Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagali ka Murama mu murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo rwahawe umukoro wo gutekereza ejo hazaza h’urubyiruko rugenzi rwabo rukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abana n’abakobwa biterwa inda zitateguwe.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019 ubwo urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi ruhagarariye abandi mu nzego zitandukanye mu Kagali ka Murama rwari mu mwiherero ugamije gufatira hamwe ingamba zo kugera ku iterambere n’icyerekezo nyacyo.

Umwalimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Dr Aime Muyombano wahaye ikiganiro uru rubyiruko, yarusabye kurushaho Kurangwa n’indangagaciro maze bagafata iya mbere mu kubohora bagenzi babo babaswe n’ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge.

Yavuze ko n’ubwo hari byinshi bishimishije byagezweho bigizwemo uruhare n’urubyiruko ngo mu minsi ya none hari umubare munini w’urubyiruko rwadohotse maze rwishora mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bipyinagaza iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Yagize ati “N’ubwo hari byinshi bishimishije bimaze kugerwaho bigizwemo uruhare n’urubhyiruko, hari n’inzitizi urubyiruko ruhura nazo zirimo imyitwarire mibi nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubusambanyi, gutwara inda zitagteguiwe n’ibindi.”
Yabasabye guhaguruka bagakoresha imbaraga zabo mu gukebura bagenzi babo babaswe n’izi ngeso ziri mu bidindiza iterambere ry’igihugu.

Ati “Mutekereze ejo hazaza h’iki gihugu, buri wese agomba kugira tafari rye mu kubaka igihugu. Twese dufite amatafari mu kubaka igihugu cyacu. Niba urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge tureba mutekereze ejo hazaza ari hehe ?”

Uwitwa Tegibanze Eric wari muri uyu mwiherero yavuze ko uyu mwiherero bawigiyemo byinshi nk’urubyiruko bizabafasha kugera ku nzozi zabo ndetse banasabwa gukebura bagenzi babo bishora mu ngeso mbi.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagali ka Murama, Ndayisenga Jean Claude avuga ko uyu mwiherero bari kuwigiramo indangagaciro no kwiga ku iterambere rirambye ry’urubyiruko.

Ati “ Uyu mwiherero wateguwe mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rwicarane n’abantu bakuru baganirizwe ku ndangagaciro ndetse n’uburyo rwagera ku iterambere rirambye.”

Yakomeje avuga ko babonye umwanya wo kongera gusubira mu mihigo bahize yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato hifashishijwe urubyiruko.

Umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya, Mutsindashyaka André yavuze ko uyu mwiherero ugamije gufatira hamwe ingamba z’icyerekezo bazatwaramo urubyiruko hagamijwe ko bagira uruhare mu iterambere ryifuzwa.

Yavuze ko mu gihe hatari urubyiruko ruri mu murongo mwiza, ngo byagorana kugera kuri rya terambere ryifuzwa.

Ati “Ntabwo byakunda ko twazubaka igihugu cyiza cyihagije mu bukungu tudafite urubyiruko ruri mu murongo mwiza. Niyo mpamvu hagarutswe cyane ku kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe kuko biri mu byangiza ubuzima bw’urubyiruko.”

Avuga ko iyo urubyiruko rugize uruhare mu bukangurambaga bwo kwigisha bagenzi babo, bitanga umusaruro ufatika kuko ubutumwa baha bagenzi babo bwumvikana mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Dr Aime Muyombano wahaye ikiganiro uru rubyiruko yarusabye kurushaho kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu

Abayobozi banyuranye bari baje guha impanuro uru rubyiruko

Bananyuzagamo bagashyiramo ka morale

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagali ka Murama, Ndayisenga Jean Claude


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA