AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kirehe: Umuturage wize amashuri abanza gusa yakoze umuriro acanira imidugudu 2

Kirehe: Umuturage wize amashuri abanza gusa yakoze umuriro acanira imidugudu 2
1-10-2019 saa 22:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4172 | Ibitekerezo 3

HABIMANA Israel arashimwa n’ abaturage babanje kumwita umurwayi wo mu mutwe ubwo babonaga agurishije isambu ye kugira ngo akore umuriro w’ amashanyarazi.

Atuye mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe mu gice cyari kitarageramo amashanyarazi. Magingo aya abaturage bamurikiwe n’ umuriro bahawe na Habimana Israel nyuma yo gukora urugomero.

HABIMANA Israel wagarukiye mu mwaka wa 5 w’ amashuri abanza yabonye hari amazi apfa ubusa ahitamo kuyakoramo urugomero rw’amashanyarazi nubwo bwa mbere yabikoze bikanga ariko nyuma yaruhutse ageze ku ntego ye umuriro uraboneka.

Yabwiye TV1 ati "Mu bushakashatsi ninge wabivumbuye muri 2012 byaramvunnye mu mezi ane uvuye mu kwa 8 kugera mu kwezi kwa 12 tariki 30 mbivumbuye".

Uyu muriro utanga kilowatt 13 gusa izicanwa ni 6 gusa, undi ntabwo urabyazwa umusaruro. Ingo 146 zo mu midugudu nizo zicanirwa n’ uyu muriro.

Agira ati “Abandushije kwiga ntabwo bakwiye kwisuzugura bakwiye kubyaza umusaruro impano bifitemo dore ko nge nabikoze ntaranize”.

HABIMANA Israel yakoze uyu muriro biramugora agurisha amasambu ye ashora muri iki gikorwa abantu bamwita umusazi (umutamutwe) ariko ngo byarangiye bamugarukiye ndetse bamwe batangira kumufasha nyuma yo kubona ko ibyo arimo gukora bifite intego.

Abaturage bahawe umuriro na mugenzi wabo baramushimira kuko bawubyaza umusaruro mu gihe batari biteze ko bazawubona.

Ikigo Energy for impact cyakiriye umushinga w’uyu muturage ,kikamufasha mu buryo butandukanye harimo no kumuhugura ,kivuga ko uyu muriro wizewe nk’indi yose .

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mpanga uyu muturage wakoze iki gikorwa cyo guha abaturage uyu muriro atuyemo, bwemeza ko bwatunguwe n’impano ye ngo buzakomeza kumuba hafi kuko bwemeza ko hari abantu benshi bafite impano ariko bakaba babura gusa ubushobozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Hakizimana Jean Damascene Kuya 2-10-2019

Byiza cyane! Uwo muturage rwose Leta yacu nimube hafi,imufashe guteza impano ye imbere Dore ko Atari nawe gusa izafasha ahubwo nigihugu muri Rusange!

Hakizimana Jean Damascene Kuya 2-10-2019

Byiza cyane! Uwo muturage rwose Leta yacu nimube hafi,imufashe guteza impano ye imbere Dore ko Atari nawe gusa izafasha ahubwo nigihugu muri Rusange!

Innocent Kuya 2-10-2019

Yampayinka! Nibyo se?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...