AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Koreya y’ Epfo yahaye akarere ka Huye amagare 107 y’ abafite ubumuga

Koreya y’ Epfo yahaye akarere ka Huye amagare 107 y’ abafite ubumuga
27-06-2019 saa 16:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 522 | Ibitekerezo

Abantu 107 bo mu mirenge itandukanye y’ akarere ka Huye kuri uyu wa 27 Kamena 2019 bahawe amagare 107 y’ abafite ubumuga afite agaciro k’ ibihumbi 20 by’ amadorali y’ Amerika.

Aya magare yatanzwe n’ Ikigega cy’ Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga KOICA.

Masengesho Fils w’ imyaka 13, wiga ku ishuri rya Nyakagezi ryo mu murenge wa Huye, yabwiye Ikinyamakuru UKWEZI ko igare yahawe rizamufasha akajya agera ku ishuri atakerewe.

Yagize ati “Aho niga ni kure, najyaga ngera ku ishuri nakerewe abarimu bagahora bambwira ngo njye nza nazindutse ariko bikananira. Iri gare bampaye rizamfasha kujya nziduka”.

Nyiraminani Chantal nyina wa Masengesho yavuze ko abarimu bahoraga bamutumaho ngo umwana we arakererwa rimwe na rimwe akaba yakereranywe n’ abandi bana nka bane banze kumusiga mu nzira.

Ati “Mushikiwe yamutwaraga wenyine ntamubashe kuko ariwe muto. Abandi bana bamutwarana abarimu bati bishoboka bite ko abana bane cyangwa batanu bakererwa kubera umwe. Nkumva mbabereye umuzigo”.

Munyakazi Gervais, umusaza wo mu murenge wa Maraba yavuze ko amaze imyaka 2 yaraheze mu nzu kubera ubumuga.

Ati “Ubu ngiye kujya ngera no ku irembo, hashize igihe ntazi uko hasa, nsure n’ abaturanyi tuganire”.

Ndayisaba Aaron wo mu murenge wa Maraba afite imyaka 88, 15 ayimaze yaramugaye. Ati “Abafite ubumuga dusigaye tubona imiti mu gihe mbere twivuzaga ibyatsi hari ibinini bampa nk’ umuntu ufite ubumuga bukomoka ku mvune. Ndashima Leta yacu ko itavangura”


Emmanuel Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ inama y’ igihugu y’ abafite ubumuga Ndayisaba Emmanuel yashimye KOICA, anasaba abafite ubumuga kutisuzugura.

Yagize ati “Ndashimira KOICA kuba yatekereje guha aya magare abafite ubumuga.... Umuntu ufite ubumuga ikintu cy’ ibanze aba akeneye gufashwa ni ukubasha kugera aho abandi bari”.

Yakomeje agira ati “Musanzwe mubizi ko kugira ngo ubumuga atari ukudashobora, disability is not inability. Ushobora kuba uri mu kagare ugakora ibirenze iby’ umuntu udafite ubumuga”.

Ange Sebutege umuyobozi w’ akarere ka Huye yabwiye abahawe amagare ko bagomba kuyafata neza akababera ikiraro kibagera ku byo bifuza kugeraho.

Ati “Abahawe amagare ni abantu 107 icya mbere tubasaba ni ukuyafata neza, icya kabiri ni uko yababera itangiriro ryo kwiteza imbere. Hari abo twabonye bahuraga n’ imbogamizi ntibashobore kugera ku ishuri ariko ubu noneho bajya ku ishuri bagakurayo ubumenyi, ibindi tugakomeza kubafasha kugira ngo aya magare ababere itangiriro”.


Meya wa Huye Ange Sebutege yizeje abafite ubumuga ko akarere kazakomeza kubafasha kubona imibereho myiza

Meya Sebutege yavuze ko bagiye gukora amakoperative y’ abafite ubumuga mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu mibereho no mu bukungu.

Mu Rwanda abafite ubumuga bose hamwe barenga ibihumbi 460. Bafite Inama y’ igihugu ishinzwe kwita ku bibazo byabo bakagira n’ umudepite ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Jiwoong Kim umuhuzabikorwa wa KOICA mu Rwanda yavuze ko abafite ubumuga bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bityo akaba ari yo mpamvu bakwiye kwitabwaho,ari no muri urwo rwego KOICA yatanze amagare 107 afite agaciro k’ ibihumbi 20 by’ amadorali y’ Amerika.


Jiwoong Kim, ubwo yaganirizaga abahawe amagare yashinye cyane Umunyakoreyakazi abanya-Huye bise ’Mahoro’ bitewe n’ uko akora akazi ke kinyamwuga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...