AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kubaza Abanyarwanda icyakorwa ngo barusheho kwishima mu gihe nk’iki hari benshi biyahura ni byiza-Gonza

Kubaza Abanyarwanda icyakorwa ngo barusheho kwishima mu gihe nk’iki hari benshi biyahura ni byiza-Gonza
22-09-2021 saa 14:04' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1051 | Ibitekerezo

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi Gonzaga Muganwa avuga ko kuba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yarababajije Abanyarwanda icyakorwa kugira ngo barusheho kwishima, ari ikintu cyiza kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko hari benshi batishimye kandi bigaragarira mu kuba hari abakomeje kwiyahura.

Yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, aho yagarutse ku gikorwa giherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihu ishyira ubutumwa bubaza ku mbuga nkoranyambaga ibaza Abanyarwanda icyakorwa kugira ngo barusheho kwishima.

Gonzaga Muganwa avuga ko kubaza Abanyarwanda kiriya kibazo, bifite igisobanuro gikomeye “kuko hari hashize iminsi Abanyarwanda baganira ku birebana no kwiyahura byagiye bigaragara hamwe na hamwe kandi n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha rwatanze n’imibare, bisobanuye ko koko hari Abanyarwanda batishimiye.”

Uyu musesenguzi kandi avuga ko n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zagaragaje ko mu Banyarwanda hari ikibazo cy’agahinda gakabije ku buryo bigaragaza ko hari ikibazo gikwiye gushakirwa umuti.

Gonza avuga ko kiriya kibazo cya MINALOC cyasubijwe cyane ku buryo ngo bishobora kuba ari ubwa mbere imbuga nkoranyambaga z’iriya Minisiteri zabonye ibitekerezo byinshi.

Avuga ko abasubije biganjemo urubyiruko kandi ko bagaragaje ibibazo bishingiye ku bukungu kuko benshi “Barashaka akazi, barashaka kugabanyirizwa imisoro…Ikintu cyanshimishije kurusha ibindi byose, bagaragaje ko bashaka gukora.”

Abapropagandisite bibasira abavuga ibitagenda mbafata nk’abatifitiye icyizere- Gonza

Gonzaga Muganwa avuga kandi ko hari abo mu nzego za Leta bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abavuga ibitagenda, kuri we akabafata nk’abatifitiye icyizere kuko baba bakwiye kugaragaza amakuru y’ukuri aho gutukana no guhangana n’abo bantu.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hajya habaho gukozanyaho mu magambo aho bamwe mu bazwi cyane mu gukoresha Imbuga Nkoranyambaga bazifashisha bahanganye n’abanenga ibitagenda mu gihugu aho bajya banabita abanzi b’Igihugu.

Bamwe mu bakunze kugaragaza ibyo bitekerezo bamaze kumenyekana dore ko akenshi bakoresha imbuga Nkoranyambaga basa nk’abanyomoza ibyatangajwe n’abagaragaza ibitagenda ndetse bagakoresha imvugo zatuye ko abo bantu ari abanzi b’Igihugu bakwiye kwamaganwa.

Umunyamakuru akaba n’Umusesenguzi, Gonzaga Muganwa avuga ko bariya bakora biriya ari aba-Propagandists (tugenekereje ni abacengeza amatwara) ariko akavuga ko ibyo bakora bataba bakwiye kubikora.

Ati “Hari aba-Propagandistes bumva ko umuntu uvuga ibitagenda ari umwanzi wa Leta, agamije ikindi hari uwamutumye…njye ku bwanjye mbafata nk’abantu batifitiye icyizere.”

Akomeza agira ati “Niba uyobora ikigo runaka, uri umu PR (Umukozi ushinzwe inozamubano), uri umuvugizi, uri muri OGS (Urwego rushinzwe Kuvugira Guverinoma) n’ahandi hose, cyangwa mu ishyaka runaka, wakwibanze gusobanura ukuri kwa nyako uzi, ko ari na ko kazi banaguhembera ntiwibande ku gutukana no guhanga n’umuntu watanze ibitekerezo bitandukanye.”

Gonzaga Muganwa avuga ko no mu buryo busanzwe bw’ihanahanamakuru, iyo hatangajwe amakuru atari yo, hakoreshwa uburyo bwo kunyomoza hagatangwa amakuru ya nyayo ariko hatabayeho guhangana.

Icyakora avuga ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushishozi buhagije bwo gutandukanya amakuru y’impamo ndetse n’icengezamatwara.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA