AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Kuzana igitenge hariya ukadoda ishati siyo Made in Rwanda’ Rutangarwamaboko

‘Kuzana igitenge hariya ukadoda ishati siyo Made in Rwanda’ Rutangarwamaboko
28-09-2019 saa 22:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7562 | Ibitekerezo 3

Muganga Rutangarwamaboko, umushakashatsi n’ umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ Ubuzima bushingiye ku muco avuga ko bimwe mu byo muri iyi minsi abantu bari kwita ibyakorewe mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ bari kwibeshya, agasaba ko abashaka gukora Made in Rwanda bafatira urugero ku bakura mbere b’ u Rwanda.

Uyu mugabo ugaragara kenshi yambaye Kinyarwanda asokoje Kinyarwanda avuga ko abakurambere b’ u Rwanda bari abahanga kuko bahanze ibintu bitandukanye birimo isekuru ageraranya n’ uruganda, urusyo rusya amasaka, imbehe yo kuriraho, ibikomo bacuraga mu mabuye y’ agaciro n’ ibindi.

Ngo kuba uyu munsi umuntu wagize amanota menshi bamwita umuhanga si ukuri kuko umuhanga ari uwagize icyo ahanga naho umunyabwenge akaba uwavumbuye inyengo idasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yakomoje kuri gahunda yo guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda avuga ko abakora made in Rwanda bakwiye gufatira urugero ku bakurambere b’ u Rwanda.

Avuga ko ibyo bizabanzirizwa no gukunda ibiri mu muco w’ u Rwanda bakivanamo ibyo bashyizwemo n’ abamisiyoneri bavugaga ko ibiri mu muco w’ u Rwanda ari ‘IBISHENZI’.

Ati “Ba sogokuruza barahanze bazana iyi miringa y’ imirinda bayikuye mu butare bamenya kubucanira bakoreshe urushingo. Urushingo ni umuriro biremeye, ibibiriti byari bitaraza. Bamenya kwiremera ibyo kuriraho nk’ imbehe, bamenya gukora urusyo ari uko n’ uyu munsi wa none biragoye kugira ngo abantu babihereho bubake icyo twita Made in Rwanda”.

Akomeza agira ati “Ahubwo abantu nubabwira made in Rwanda azirukanka age hariya arangure ibitenge, arangure amatisi yakozwe n’ abandi aze aterateranye aremekanye ati dore ishati yakorewe mu Rwanda. Siyo ntabwo ariyo.”

Uyu mugabo uzwiho kuvuga imvugo z’ ubuhanga mu rurimi rw’ Ikinyarwanda avuga ko aba bantu bateranya ibitenge bakura hanze bafite ubushake bwiza bwo gukora ibikorerwa mu Rwanda nubwo ibyo bakora atari made in in Rwanda nk’ uko abivuga.

Ati “Mu byo dutekereza no mu byo dukora uyu munsi dukwiye gushyiramo ubwenge bw’ Abanyarwanda”.

Agaragaza ko kuba Abanyarwanda bariho ubu bakora ibintu bya Kinyarwanda bikorewe mu Rwanda bitagoye kuko bafite abo bigiraho babikoze mbere.

Rutangarwamaboko avuga ko kugira ngo umuntu ahange bimusaba kubanza akiga akamenya akabona kuvumbura. Asanga Abanyarwanda bakwiye guhindura imitekereze kuko bagifata mukererarugendo nk’ umuntu w’ imburamukoro, nyamara mukerarugendo ariwe ugera ahantu akavumbura ibyo abandi batabonye.

Gahunda ya Made in Rwanda ni gahunda yatangijwe na Leta y’ u Rwanda igamije gukangurira abanyarwanda gukunda, guteza imbere no kugira umuco wo gukoresha ibikorewe mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Innoc Kuya 30-09-2019

Nitubanze twibaze igitenge cyaje muwuhe mwaka
Mbereyaho hariki tubonekukit ,amazina nahubundi turabehya urubyiruko bravo muganga

Innoc Kuya 30-09-2019

Nitubanze twibaze igitenge cyaje muwuhe mwaka
Mbereyaho hariki tubonekukit ,amazina nahubundi turabehya urubyiruko bravo muganga

Eddie Kuya 29-09-2019

Rutanga ibyo avuga ni ukuri rwose.
Hari abantu i Kigali vagina amafumbire mva ruganda bakayavangavanga bakavanamo amafumbire meza ibihingwa biba bikeneye rwose bagendeye ku isesengura my’ubutaka(analysis) igihingwa kizahingwamo ndetse n’imyunyu ngugu igihingwa gikeneye.
Ibyo rwose ndabishima ariko nibasigeho kuvuga ngo ni made in Rwanda.
Dore mbarangire ikintu bakora muri urwo rwego:
Nibafate ibisigazwa bya gas metan bari gucukura mu muri Lake Kivu nbakuremo ifumbire ya urea kandi irakenewe cyane.
Nubwo Indian bizwi ko ivamo kubera abahanga babikoze kera ariko bizaba ari made in Rwanda.
Naho kwibeshya ngo wakoze imodoka, igitrnge,telephone,....kandiibiyigize byose byatumijwe hanze reka reka.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...