AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kwibuka27 : Aubameyang, Lacazette n’abandi ba Arsenal bageneye ubutumwa Abanyarwanda

Kwibuka27 : Aubameyang, Lacazette n’abandi ba Arsenal bageneye ubutumwa Abanyarwanda
7-04-2021 saa 10:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1114 | Ibitekerezo

Abakinnyi ba Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette n’umutoza wayo, Mikel Arteta ndetse n’abo mu buyobozi bw’iyi kipe bageneye ubutumwa u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe binjiyemo byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ubu butumwa bw’amashusho banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, butangizwa na Pierre-Emerick Aubameyang ari na we kapiteni w’iyi kipe, uvuga ko iyi kipe yifatanyije “n’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hose ku Isi…”

Granit Xhaka akomerezaho agira ati “…kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Alexandre Lacazette na we akomeza agira ati “Duhaye icyubahiro inzirakarengane z’abarenga miliyoni imwe.”

Umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta na we akomerezaho agira ati “Kandi twifatanyije tunakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri ubu butumwa kandi burimo na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe, busozwa bugaragaza intambwe u Rwanda rukomeje gutera.

Aubameyang na Lacazette bagira bati “Imyaka 27 ishize, u Rwanda rwariyubatse rutera imbere.”

Iyi kipe ya Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda kuva muri Gicurari 2018 ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye mu bukangurambaga bugamije guhamagarira Isi gusura u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA