AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Leta y’ u Rwanda yashyizeho Laboratoire ipima ubuziranenge bw’ imyenda ikorerwa mu Rwanda

Leta y’ u Rwanda yashyizeho Laboratoire ipima ubuziranenge bw’ imyenda ikorerwa mu Rwanda
5-02-2019 saa 15:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 786 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’ Igihugu cy’ Ubuziranenge RSB yashyizeho Laboratoire ipima imyenda ikorerwa mu Rwanda ikamenya niba yujuje ubuziranenge. Bikozwe mu rwego rwo guteza imbere inganda z’ imyenda mu Rwanda.

RSB ivuga ko mu gupima umwenda bibanda ku kumenya ubukomere umwenda ufite, gucuyuka kwawo, ubudodo no kumenya ubucukike bw’ ubudodo.

Muri iki gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda ndetse abakora iyi myenda bakurirwaho umusoro ku bikoresho bakurahanze y’ u Rwanda.

Nubwo bimeze gutya ariko imyenda ikorerwa mu Rwanda ikiguzi cyayo kiracyari hejuru ugereranyije n’ imyenda yavaga hanze y’ igihugu yarambawe izi nka caguwa.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Leta y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo guca iyi myenda ya caguwa. Icyo gihe Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda wariho Francois Kanimba yavuze ko imyenda ya caguwa ihomya igihugu ndetse ikaba itujuje ubuziranenge ku buryo ishobora kwanduza indwara abayambara.

Gupima ubuziranenge bw’ imyenda ikorerwa mu Rwanda byaratangiye

Caguwa imaze gucibwa k’ ubutaka bw’ u Rwanda, Leta y’ u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kongera imyenda ikorerwa mu Rwanda ariko ntibibuza ko hirya no hino mu masoko uhasanga imyenda ya caguwa bikekwa ko iba yinjiye mu buryo bwa magendu.

Imyenda ya gacuwa abaguzi bayikundira ko iherunduka, gusa Leta y’ u Rwanda yizeza Abanyarwanda ko izakomeza gukora ibishoboka byose ku buryo imyenda ikorerwa mu Rwanda izajya igera ku isoko idahenze. Abakora iyi myenda bavuga ko impamvu igihenze ari uko ibikoresho bayikoramo biva mu bihugu biri kure y’ u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA