konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Leta y’ u Rwanda yashyizeho umubare ntarengwa wa Simukadi ku muntu

Leta y’ u Rwanda yashyizeho umubare ntarengwa wa Simukadi ku muntu
18-01-2019 saa 13:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3648 | Ibitekerezo 4

Urwego rw’ igihugu ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko umubare ntarengwa wa simukadi (Sim Cards) umuntu yemerewe kwibaruzaho ari 6 ni ukuvuga 3 kuri buri murongo w’ itumanaho.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’ uko hari abantu Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwasanze nimero yabo y’ irangamuntu ibaruyeho numero zigera kuri 50.

Kwizera George umukozi wa RURA ushinzwe amasimukadi yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ubujura bw’ ikoranabuhanga bukoresha amasimukadi.

Yagize ati “Mujya mubyumva abatekamutwe bahamagara ku matelefone basaba amafaranga, ugasanga umuntu afite simukadi 50 nta nabizi. RIB yakurikirana icyaha cy’ ubujura bwakoreshejwe simukadi igasanga nyirayo ni umuntu w’ umukecuru wibereye aho ngaho mu giturage bigaragara ko ntaho yahurira n’ icyo cyaha”
RURA isaba abantu bafite Simukadi nyinshi zibaruye ku marangamuntu yabo ko bazikuraho yanyuze mu buryo busanzwe bukoreshwa. *125*numero y’ irangamuntu#.

Iyo asanze nimero runaka atayizi ashaka kuyiyandukuzaho akanda *125*1* nimero ya telefoni ashaka kwiyandukuzaho * nimero y’indangamuntu # agakanda guhamagara, akabona ubutumwa bw’uko igiye kumuvanwaho.

Kwizera George avuga ko inzego nk’ amabanki cyangwa nk’ umubyeyi ufite abana batarageza ku myaka yo gutunga amarangamuntu bazajya basaba uburenganzira bwo kwiyandikishaho simukadi zirenze 6 ziteganyijwe.

Imibare ya RURA igaragaza ko kugeza m’ Ugushyingo 2018, abaturarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bari 81.63%, bangana na 9,640,236. Kwiyandikishaho simukadi byatangiye muri 2013.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Maurice Kuya 22-01-2019

Ntabwo gusiba bikunda urabikora ikakubwira ngo numero za id sizo

John Kuya 21-01-2019

Ibi ndumva ari ingamba nziza kuri buri wese (Rura Abatunze SIM card). Ni uburyo bwiza bwo gukumira ibyaha. Gusa iyo bavuze ngo sim z’ubujura zibaruye ku bakecuru ni urujijo. Kuki ababarura SIM card batareba niba uzanye irangamuntu ariwe uyigaragaraho (IFOTO).

Baptist Kuya 19-01-2019

Murakoze kuduha amakuru yanyayo twari twagize ngo ni eshatu gusa!gusa mutubwirire ama sosiyete y’itumanaho akosore ibibazo biri muri iyi service urareba numero ark kuyikuraho ntibikunda urugero aitel tigo urabikora ngo wasizemo nimero nabi kd numero ariyo.

REVCAT Kuya 19-01-2019

Aba bantu bahagarariye ibi bigo bya Leta wagira ngo icyabo ni ukuyihombya.
Ubuse ko nyirukuzibaruzaho baba bamureba bagiye bamucungira hafi kuri zimwe ziri active ahubwo?
Bayobewe ahubwo ko umutekamutwe yibaruza No ku myirondoro y’uwitabye Imana.
Ibigo nka Mocash,.. birahahombera kdi nibirega leta bizayitsinda ibyishyure

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...