AMAKURU

UKWEZI
pax

Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya bya lisansi n’ingendo bitangirana na tariki 4 Gicurasi

Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya bya lisansi n’ingendo bitangirana na tariki 4 Gicurasi
3-05-2020 saa 19:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3896 | Ibitekerezo

Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere RURA cyatangaje ko guhera kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020, igiciro cya lisansi mu Rwanda kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro naho igiciro cya mazutu kitagomba kurenza amafaranfa 925 kuri litiro.

Ni mu gihe ku biciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali byiyongere ugereranyije n’uko byari bisanzwe nubwo ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse. Urugero Remera-Mulindi- Masaka igiciro cy’urugendo kiyongereyeho amafaranga 123.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 4 Gicurasi aribwo bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe birimo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zisubira mu kazi.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yari yijeje abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ko RURA igiye kuvugurura ibiciro by’ingendo kuko izi modoka zitegetswe gutwara abagenzi bake mu rwego rwo kubahiriza intera ya metero hagati yabo kugira ngo batanduzanya icyorezo cya covid-19.

Ibiciro bishya by’ingendo mu mujyi wa Kigali



Ibiciro bishya by’ingenzo zo mu Ntara




Ibiciro bisanzwe by’ingendo mu mujyi wa Kigali



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...