konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Leta yongereye umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye

Leta yongereye umushahara w’abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye
29-01-2019 saa 08:55' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2181 | Ibitekerezo 2

Leta y’u Rwanda yemeje ko abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongerwa umushahara ho 10% kuyo bari basanzwe bahembwa.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 yari iyobowe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, uvuga ko iyi nyongera izatangira gishyirwa mu bikorwa guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Ikibazo cy’umushahara muto w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho cyane, aho abenshi bagaragazaga ko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi ngo kuko mwalimu ajya kwigisha afite ibibazo by’imibereho bigatuma adakora uko byagakwiye.

Ni kenshi cyane abarimu bakunze kumvikana basaba ko iki kibazo cyakigwaho, none Guverinoma yasubije icyifuzo cyabo bongererwa 10%.

Bagaragazaga ko amafaranga bahembwaga ku kwezi ari macye cyane ku buryo nta kintu yabamariraga bagereranyije n’ibiciro biri ku isoko.

Uyu mwanzuro uri bwakiranwe na yombi n’abatari bacye uragira uti “Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”

Ubusanzwe umwalimu ufite impamyabunenyi y’icyiciro cy’amashuri yisimbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, ufite impamyabunenyi y’ icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahembwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije ufite impamyabunenyi ya (A0) agahabwa ibihumbi 120 Frw.

Guhera Werurwe uyu mwaka abarimu bo mu abanza n’ayisumbuye bagatangira guhembwa hiyongereyeho 10% kuyo bahembwaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
hitimana Kuya 29-01-2019

Hafi ku isi yose,MWALIMU ahembwa nabi cyane.Nawe nyumvira umushahara wa 42 000!!Uzi ko n’abakozi b’imuhira benshi bayahembwa kandi tubagaburira tukabaha n’icumbi.Ikintu kibura muli iyi si ni Urukundo.Usanga abategetsi birundaho byose:Umushahara wa za Millions,Imodoka nziza,Telephone y’akazi,Essence,etc...Jyewe nk’umukristu,dore uko nabigenza:Nahemba Ministers 1 000 000 ku kwezi,Aba Depite 600 000.Naho Directors b’ibigo bya Leta nkabaha 500 000,abakozi bose basanzwe ntibarenze 300 000,abo hasi nkabaha 170 000.Noneho Mwalimu wa Primary na Secondary bakanganya,nkabaha 170 000 kuko hafi ya bose basigaye barize Universty.Imana idusaba gukundana,ikatubuza gucuranwa.After all,twese turi abantu baremwe n’Imana.Tuvuka kimwe,tugasubira mu gitaka kimwe.Ubusumbane buzanwa no "Kwikunda" kandi Imana irabitubuza (selfishness).

NGEZE EMMANUEL Kuya 29-01-2019

Iyo nyongera muvuga mwahaye MWALIMU ntacyo imaze pe niyo kumuteranya n,abaturage ,yavamo igaburo.igikodesho,kuivuza,abana ku ishuli,nimubigabure turebe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...