AMAKURU

UKWEZI
pax

MINALOC yashimye umuturage wigomwe arenga miliyoni agaha amazi abaturage

MINALOC yashimye umuturage wigomwe arenga miliyoni  agaha amazi abaturage
18-05-2020 saa 18:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2973 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC yashyimye umuturage wo mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba wigomwe amafaranga arenga miliyoni y’u Rwanda akubaka umuyoboro wa kilometero agaha ingo 6 amazi izindi zirenga 100 zikaba zivoma ku ivomo yubatse.

GORILLA GAMES

Uyu muturage Kagemana Nathal wakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa ni umuyobozi w’ishuri.

gihembo na Leta kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwigomwa miliyoni ye agafasha abaturage kubona amazi meza yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu butumwa yashyize kuri twitter yashimye umuhate wa Kagemana vuga ko yamuhaye igihembo.

Yagize iti “Turashima umuhate wa Kagemana Naphtal, umuturage w’intangarugero wafashije bagenzi be kubona amazi meza mu mudugudu wa Karambi muri Mushubati i Rutsiro.

Kagemana yubatse umuyoboro w’amazi uva ku isoko ukagera mu rugo iwe no mu mudugudu ku ntera ya kilometero imwe. Imiryango 6 ifite amazi mu rugo, naho ingo 110 zivoma ku ivomo ry’umudugudu yabubakiye – ibikorwa byatwaye amafaranga arenga Miliyoni.

Kagemana Naphtal ufite imyaka 46, akagira n’uruhare rukomeye mu bindi bikorwa byo guteza imbere agace atuyemo, ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Karambira. Aherutse guhabwa ishimwe ku rwego rw’igihugu kubera ubwo bwitange.”



Kagemana yiyongereye ku bandi baturage barimo Viateur Rukundo utuye mu mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba,mu karere ka Huye wiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya Guma Mu Rugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Emmanuel Nizigiyimana wo mu karere ka Karongi wakoze umuhanda wa kilometero 7 na HABIMANA Israel wo mu karere ka Kirehe wakoze umuriro w’amashanyarazi ucanira imidugudu ibiri nyamara yaragarukiye mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...