AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MTN Rwanda yatangiye guha inyungu abakoresha Mobile Money

MTN Rwanda yatangiye guha inyungu abakoresha Mobile Money
18-06-2019 saa 09:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3434 | Ibitekerezo

Sosiyete y’ itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yatangiye kungukira arenga miliyoni 93 abakiriya bayo miliyoni 2,7 bakoresha MTN mobile money. Iyi gahunda yatangiranye n’ igihembwe cya mbere cya 2019 Mutarama-Werurwe.

Iyi nyungu itangwa hakurikijwe amabwiriza ya Banki nkuru y’ u Rwanda agenga ihererekanya amafaranga rikoresha interinete e-money.

Iyi nyungu ibarwa yashingiwe ku mpuzandengo y’ amafaranga umukiriya yamaze ukwezi afite kuri konte ya Mobile money, igatangwa buri gihembwe ku bakiriya bakoresheje mobile money mu kubitsa no kubikuza no muzindi gahunda.
Chantal Kagame, ushinzwe ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko MTN ishaka ko abakiriya bayo bazajya bahabwa inyungu babikesheje gukoresha serivise za Mobile Money.

Yagize ati “Muri iki gihe ihererekanyamafaranga riri kurushaho gukorerwa mu ikoranabuhanga, twinjira mu muryango mugari udakoresha inote n’ ibiceri ‘cashless society’ turashishikariza abakiriya bacu kugumisha amafaranga kuri konti za mobile money kugira ngo bage bayahererwa inyungu”.

Chantal Kagame avuga ko uko abakoresha Mobile Money bazajya barushaho kwizigamiraho amafaranga ariko bazajya barushaho kubona inyungu.

Avuga ko iyi gahunda yiswe ‘Mobile Money Cash Back’ izatuma abakiriya bongera icyizere bagira serivise za mobile money ikanongera umubare w’ amafaranga abikwa mu buryo bw’ ikorabuhanga.

Chantal Kagame avuga ko abantu bakwiye gukoresha mobile money kuko yoroshya ubuzima, abantu ntibakomeze kuvunwa no kugendana inote n’ ibiceri ahubwo bakanoza uburyo bakora ubucuruzi banizigamira.

Nk’ uko byatangajwe na Taarifa amafaranga MTN Rwanda yungukira abakoresha mobile money arenga miliyoni 93.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA