AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

MUKANTAGANZWA yiyemeje ’guharanira ko abaturage bamenya amategeko atarasohoka’

MUKANTAGANZWA yiyemeje ’guharanira ko abaturage bamenya amategeko atarasohoka’
9-12-2019 saa 16:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1266 | Ibitekerezo

Umuyobozi mushya wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko mu Rwanda RLRC yiyemeje kuzakora ku buryo abaturage bamenya amategeko kandi bakayamenya mbere y’ uko asohoka bakayatangaho ibitekerezo.

Yabitangarije ku cyicaro cya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2019, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya HAVUGIYAREMYE Aimable wayoboraga iyi komisiyo na MUKANTAGANZWA Domitille wamusimbuye kuri uyu mwanya .

Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugore utari uherutse kuvugwa muri politiki y’ u Rwanda yahawe na Perezida Kagame imirimo mishya asimbura HAVUGIYAREMYE Aimable aherutse kugirwa umushinjacyaha mukuru.

Mu byo HAVUGIYAREMYE Aimable avuga ko yagezeho kuva yashingwa iyi komisiyo yo kuvugurura amategeko harimo kuba amategeko yose yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yaravanweho ,ndetse ubushakashatsi ku mategeko yo mu gihe cy’ubwigenge na bwo bukaba bwari bugeze kure.

Umuhango w’ ihererekanyabubasha wayobowe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston BUSINGYE washimye akazi kakozwe na Mukatangazwa akiyobora inkiko Gacaca.

Yagize ati "Madame MUKANTAGANZWA Domitille akazi yakoze ayoboye inkiko Gacaca ntawe utakazi, Yitezweho ikintu kinini nk’umuyobozi mushya w’iyi komisiyo ifite mu nshingano kuvugurura amategeko".

Mukantaganzwa ahawe kuyobora iyi komisiyo mu gihe hari umubare munini w’ Abanyarwanda bavuga ko batazi amategeko, nyamara hariho iyi komisiyo ishinzwe kuyavugurura no kuyamenyekanisha.

MUKANTAGANZWA Domitille yavuze ko arashyiraho uburyo bushoboka kuko ngo umuturage ntanakwiriye kumenya itegeko ari uko ryasohotse icyiza ngo ni uko agira uruhare mu itegurwa ryaryo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...