AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Min. Gatabazi yizeje ubutabera umutarage wagaragaye mu mashusho ahondagurwa n’abanyerondo

Min. Gatabazi yizeje ubutabera umutarage wagaragaye mu mashusho ahondagurwa n’abanyerondo
20-07-2021 saa 13:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4361 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko inzego ziri gukurikirana ikibazo cy’abanyerondo bagaragaye mu mashusho bakubita umuturage bamukurura hasi mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abanyerondo bakubita umuturage bamukurura hasi nta mpuhwe na mba bashyiramo.

Uwitwa Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ukunze kuvuga ko ari Umunyamakuru uvugira rubanda rurengana, na we yashyize aya mashusho kuri Twitter, asaba abarimo Minisitiri kugira icyo bakora kuri kiriya kibazo.

Ubutumwa bwa Cyuma Hassan buherekeje ariya mashusho, bugira buti “Nyakubahwa Gatabazi Jean Mari Vianney ibi bintu bikomeje gufata indi ntera mukwiye kubihagurukira, aya mashusho aragaragaza abanyerondo bahondagura umuturage.”

Ubu butumwa kandi yabusangije Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, agira ati “mukwiye kugira icyo mukora mukakibwira abantu kuko birakabije cyane.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney mu gusubiza ubu butumwa bwo kuri Twitter, na we yifashishije Twitter, yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney Yaboneyeho kwibutsa abakoresha nabi inshingano bafite bagahutaza rubanda, kubihagarika kuko abazabifatirwamo bazajya babihanirwa.

Yagize ati “Turakomeza kwibutsa abayobozi ko tutazigera twihanganira uwo ari we wese uhohotera umuturage. N’ubwo yaba afite ikibazo icyo aricyo cyose hakoreshwa uburyo budahutaza.”

Mu ntangiro z’uku kwezi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA