AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisiteri y’Uburezi yafunze ishuri rya APEFE Mweya ry’ I Rubavu

Minisiteri y’Uburezi yafunze ishuri rya APEFE Mweya ry’ I Rubavu
9-02-2019 saa 12:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1792 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yafunze ishuri ribanza ryo mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusanga ‘ricungwa nabi’.

Ikibazo cy’ishuri rya APEFE Mweya rivugwamo imicungire mibi n’amakimbirane cyagaragarijwe mu nama yahuje Minisitiri Mutimura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwampayizina Marie Grace wari muri iyi nama yavuze ko iri shuri rifunzwe kubera imicungire mibi, ba nyiraryo bakaba basabwa kubanza gukemura ibibazo rifite no kunoza imicungire yaryo kugira ngo ritangire.

Uwampayizina Marie Grace atangaza ko mu kurengera uburezi bw’abana ngo abanyeshuri bahiga bagiye gushakirwa imyanya mu rindi shuri, ishuri rya APEFE Mweya rikabanza gukemura ibibazo by’imicungire mibi rifite.

APEFE Mweya ni umuryango utegamiye kuri Leta washinze ishuri ugamije guteza imbere uburezi ku Gisenyi aho wari ufite ishuri ry’incuke, iribanza n’iryisumbuye. Icyakora kubera amakimbirane yakunze kurivugwamo ubu icyiciro cy’amashuri yisumbuye cyamaze gufunga imiryango, naho amashuri abanza ubu yigagamo abanyeshuri 120.

Amakimbirane muri APEFE Mweya yatangiye hari umuyobozi w’uyu muryango Ndakaza Laurent umaze imyaka ine uvanwa ku buyobozi akanga kuburekura bigatuma APEFE icikamo ibice bibiri, kimwe kigizwe n’abamurwanya bamushinja imicungire mibi y’umutungo, ikindi kigizwe n’abamushyigikiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA