AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisiteri y’uburezi mu rugamba rwo gukundisha abana gusoma

Minisiteri y’uburezi mu rugamba rwo gukundisha abana gusoma
1-10-2019 saa 22:47' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 345 | Ibitekerezo 1

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC iri mu rugamba rwo gukundisha abana bato gusoma no kwandika ibitabo binyuze mu bukangurambaga yatangije ifatanyije n’ Umuryango w’ Abanyamerika ugamije iterambere mpuzamahanga (USAID) .

Kuri uyu wa Mbere taliki 30 Nzeri 2019 nibwo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi hasorejwe ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika. Minisiteri y’uburezi yatangaje ko igiye gutanga ibitabo mu gihugu hose mu mashuri abanza birenga miliyoni imwe .

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Politiki n’Igenamigambi Madamu Baguma Rose avuga bagiye gutanga ibitabo hirya no hino mu gihugu ariko bakibanda ku bana bato biga mu mwaka wa mbere w’ amashuri abanza kugeza mu mwaka wa 3 .

Yagize ati “Ubu dusoje ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ariko ntibirangiriye aha tugiye gutangira gutanga ibitabo birenga miliyoni dufatanyije na USAID ,tuzibanda kubana bato kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu ,kuko niho dushaka ko bazamuka bakunda uyu muco wo gusoma kandi namwe murabizi mu myaka yo hejuru baba bakora ubushakashatsi kandi ntago wakora ubushakashatsi udasoma".

Baguma Rose akomeza avuga ko mu minsi iza buri mwana wese azaba afite igitabo cye ku giti cye . Ibi bitabo birimo ibiri kwandikwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB)

Kuva tariki 8 Nzeri hakorwaga ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo kwandika inkuru mu bigo byose by’amashuri, gushishikariza abantu bakuru gusoma no kwandika n’ibindi.

Aba bana batsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda yateguwe na USAID ibicishije muri gahunda yayo ya Soma Umenye bahembwe amakayi ndetse ibitabo banditse bikazakurwamo ibigera kuri 500, bajye bahabwa inyungu ya 10 % kuri buri gitabo kizajya kigurwa.

Bamwe mu bana bahembwe mu marushanwa yabaye mu gihugu hose

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Luann Gronhovd yavuze ko ari iby’agaciro gufatanya na guverinoma y’u Rwanda mu kwizihiza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, ngo bazakomeza gufatanya na leta mu gukuza umuco wo gusoma no kwandika mu bana nk’imwe mu ntego bihaye.

Faustine Uwiduhaye, 10 w’i Musanze mu murenge wa Muko wiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 wanditse igitabo kigira kiti “ Fifi umukobwa w’amakenga “ gishishikariza abana babakobwa kwirinda abagabo babashora mu bishuko .

Mu gihugu hose habaye amarushanwa yo kwandika no gusoma abatsinze barahembwa

Cyusa Brayan w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa kabiri mu kigo cya Brulex giherereye i Nyamata wanditse igitabo cya ‘Ntibavuga bavuga’ yavuze ko ya cyanditse kugira ngo afashe abantu kumenya neza Ikinyarwanda.

Mu isozwa ry’uku kwezi muri Nyagatare, hamuritswe isomero ry’abaturage bubakiwe n’Itorero EAR ifatanyije na USAID Mureke Dusome. Diyoseze ya Gahini yemeye ko igiye kubaka andi masomero muri paruwasi 59.

Archideacon Appolinaire Hakizimana Umuvugizi wungirije wa Diyosezi ya Gahini mu itorero rya EAR

Abana baro gusoma ibitabo mu isomero bubakiwe mu murenge wa Karangazi

Aya marushanwa kandi yanitabiriwe n’abafite ubumuga bwo kutabona


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mutoni Kuya 2-10-2019

Murakoze.nshimyeko.gusoma.nokwandika.muha.agaciro.noneko.hano.nyagatare.rukomo.ya2.nge.inyigisho.zaho.zarancanze.ibyabo.nugukubita.nonese.sindabona.harumwana.utahana.igitabo.cyogusoma.kdi.aho.bigaga.mbere.barabitahanaga.cyane.nko.kuwa.5.wikendi.yose.bagasoma.mwatuvuganiye.abashinzwe.uburezi.murinyagatare.koko.gusa.icyo.abarimu.baho.bazi.nugukubita.umwana.akagira.ubwo.azana.imirambo.kumubiri.ukagirango.sumuntu.bakubitaga.mutuvuganire.rwose.ninka.nizigikubitwa.murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...