AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisitiri Uwihanganye yasobanuye iby’ Umuhanda wa gale ya Moshe Isaka – Kigali wakabaye waratangiye kubakwa

Minisitiri Uwihanganye yasobanuye iby’ Umuhanda wa gale ya Moshe Isaka – Kigali wakabaye waratangiye kubakwa
21-05-2019 saa 15:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3279 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko inyigo y’ Umuhanda wa Gale ya Moshe uzahuza u Rwanda na Tanzania yamaze gukorwa yongeraho Leta y’ u Rwanda irimo gushaka amafaranga yo kuwubaka.

Mu kwezi kwa 10 Umwaka ushize wa 2018, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu muhanda wa gari ya moshi ureshya n’ibilometero 571 wagombaga gutangira kubakwa mu Ukuboza 2018.

Mu biganiro byabereye i Dar es Salaam ku wa 22 Ukwakira 2018, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Clever n’Uw’Ibikorwa, Ubwikorezi n’Itumanaho muri Tanzania, Eng. Isack Aloyce Kamwelwe banzuye kwihutisha uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari $2.5.

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019 nibwo Minisiteri y’ ibikorwaremezo mu Rwanda yatangaje ko inyigo y’ uyu muhanda yarangiye.

Eng. Uwihanganye yagize ati “Inyigo y’ umuhanda wa gale ya Moshe Isaka –Kigali yararangiye. U Rwanda ruri gushaka miliyari 1,2 y’ amadorali rusabwa.”

Gushyira mu bikorwa uyu mushinga witezweho kugabanya ikiguzi cy’ ubwikorezi, kwihutishya ubucuruzi no Koroshya urujya n’ uruza, bizatwara miliyari $2.5, zirimo miliyari $1.3 zizatangwa na Tanzania na miliyari $1.2 zizatangwa n’u Rwanda.

U Rwanda kimwe mu bihugu 15 bya Afurika bidakora ku nyanja. Ibyo bihugu ni Botswana, Burkina Faso, Burundi, Central African Republic, Chad, Ethiopia, Lesotho, Malawi, Mali, Niger, Rwanda, Swaziland, Uganda, Zambia, na Zimbabwe.

Imwe mu nzira ishobora korohereza ibi bihugu kwakira ibicuruzwa bivuye mu mahanga yakure byakozwe urugendo rwo mu mazi ni ukugira imihanda ya gale ya moshe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA