AMAKURU

UKWEZI
pax

Minisitiri w’Ubuzima yavuze impamvu boroheje guma mu rugo kandi abanduye COVID-19 bari kwiyongera

Minisitiri w’Ubuzima yavuze impamvu boroheje guma mu rugo kandi abanduye COVID-19 bari kwiyongera
1er-05-2020 saa 16:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2809 | Ibitekerezo 1

Dr Ngamije Daniel,Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko impamvu guverinoma y’u Rwanda yoroheje gahunda ya guma mu rugo kandi imibare imaze iminsi igaragaza ko ubwandu bushya bwa covid-19 buri kwiyongera ari uko mu byaro basanze nta bwandu burimo.

GORILLA GAMES

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Mata yakomoreye bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe abantu baratungurwa nubwo byari bikenewe cyane, ariko bari bafite impungenge ko bishobora kudashoboka kubera ubwandu bushya buri kwiyongera.

Mu kiganiro kuri RBA, Dr Ngamije yavuze ko ibipimo birenga 4 500 bafashe mu gihugu hose bashaka kumenya uko ubwandu bw’iyi virusi buhagaze mu byaro basanze nta barwayi ba covid-19 bari mu byaro.

Ibi ngo bigaragaza ko u Rwanda rwafatiye igihe ingamba zo kwirinda ingendo hagati y’imijyi n’uturere bituma ubwandu bw’iyi virusi buguma mu mugi wa Kigali ntibwagera cyane mu ntara.

Avuga ko uretse umurwayi umwe wabonetse mu karere ka Gicumbi, abandi bose babonetse mu mujyi wa Kigali.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize abanduye batangiye kwiyongera kurusha mbere

Tariki 24 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 22
Tariki 25 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 7
Tariki 26 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 8
Tariki 27 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 16
Tariki 28 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 5
Tariki 29 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 13
Tariki 30 Mata 2020, habonetse abanduye bashya 18

Ku ngingo yo kuba guhera mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda Minisiteri ayoboye iri gutangaza imibare myinshi mishya y’abanduye avuga ko aba bari kuboneka mu bantu badafite aho bahuriye n’abaturage bo mu byaro.

Ati “Iyo icyorezo cyamaze gukwirakwira mu baturage ntabwo ushobora gupima abantu 4573 ngo usange nta wanduye ahubwo usanga benshi baranduye twe rero twagize amahirwe dusanga nta wanduye akaba ariryo shingiro ryo gukomora imirimo imwe n’imwe nk’uko mwabyumvishe mu itangazo ryashyizeho na nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ”.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 89 banduye covid-19. Minisiteri y’Ubuzima y’ubuzima kuva icyo gihe ivuga ko aba barwayi bashya baboneka biganje mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abafasha babo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mutabazi Kuya 2-05-2020

Mukomeze mutwiteho

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...