AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Mu Rwanda hamuritswe imodoka zigiye gusimbura izikoresha essence

Mu Rwanda hamuritswe imodoka zigiye gusimbura izikoresha essence
21-12-2019 saa 09:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5298 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yamuritse imodoka ikoreshwa n’ amashanyarazi mu zigiye gukoreshwa muri gahunda u Rwanda rwihaye yo gukoresha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije.

Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali ku wa 20 Ukuboza 2019. Iyi modoka yakozwe n’ uruganda rusanzwe rukora imodoka za Mitsubishi.

Minisitiri Gatete yashimye Mitsubishi Motors Corporation na Victoria Motors Rwanda Limited uruhare bagiye kugira mu gushyigikira guverinoma y’ u Rwanda kugera ku ntego yo kugira ngo ubwikorezi bwiza, burambye kandi butangiza ibidukikije.

Yahishuye ko ubukungu bwa Mitsubishi buri kuzamuka kuva yatangira gukorera mu Rwanda, ati “Gutera imbere kw’ imodoka zikorerwa mu Buyapani iki ni ikimenyetso cy’ umubano w’ ubucuruzi hagati y’ u Rwanda n’ Ubuyapani umeze neza cyane”.
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruherutse kumurika moto zikoreshwa n’ amashyanyarazi muri gahunda yo gusimbuza ibinyabiziga bikoreshwa na essence bigasimbuzwa ibikoresha umuriro w’ amashanyarazi.

Magingo aya mu gihugu hari moto zikoresha amashanyarazi ziri gukoreshwa mu gihugu mu buryo bw’ igerageza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...