AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda hari kubakwa ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi ryatewe inkunga na Howard G. Buffet

Mu Rwanda hari kubakwa ishuri ry’icyitegererezo mu buhinzi ryatewe inkunga na Howard G. Buffet
7-08-2018 saa 17:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1849 | Ibitekerezo

Mu karere ka Bugesera Intaya y’Uburasirazuba, hatangijwe ibikorwa byo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizwi nka ‘Rwanda Institute for Conservation Agriculture, (RICA), rikaba rizubakwa ku bufatanye n’umushinga w’umuherwe w’Umunyamerika Howard G. Buffet.

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kubaka iri shuri, Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine, yasobanuye ko iri shuri rizwi nka ‘Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA, rizibanda ku bushakashatsi, gutanga amasomo n’iyamamazabuhinzi n’ubworozi ; rikazajya ryakira abanyeshuri 84 buri mwaka aho bazajya biga imyaka itatu.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko amateka yo gutangiza iri shuri ry’ubuhinzi ashingiye mu kuzuzanya n’intego igihugu gifite yo kwihaza mu biribwa no kongera ingano n’ubwiza bw’ibyo twohereza ku masoko yaba ay’imbere cyangwa ayo hanze.

Icyo gihe Minisitiri Mukeshimana yashimiye umufatanyabikorwa w’Imena w’u Rwanda, Howard G. Buffet wateye inkunga umushinga wo gushinga iri shuri ry’icyitegererezo mu buhinzi n’ubworozi rizaba riri ku rwego mpuzamahanga.

Howard G. Buffet abinyujije mu muryango yashinze yatanze miliyoni 87.6 z’amadolari ya Amerika agenewe kubaka iryo shuri n’ibikorwa byaryo mu myaka itanu, inongeraho izindi miliyoni 40$ yo kurifasha.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Ishuri rikuru RICA rigamije gutanga ubumenyingiro mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi hibandwa ku buryo bushya bwo kwigisha, hashyirwa imbaraga mu birebana n’ubumenyi ngiro no gutoza urubyiruko kwihangira imirimo no kubungabunga ubutaka."

“Iri shuri rikuru uretse gutanga ubumenyi ku banyeshuri bo mu Rwanda n’abaturuka mu bindi bihugu, rizafasha abahinzi borozi kuzamura ubumenyi bwabo binyuze muri gahunda y’iyamamazabuhinzi kuko abanyeshuri n’abarimu bazakorera bumwe mu bushakashatsi mu mirima y’abahinzi n’aborozi.”

Iri shuli rizigisha ibijyanye n’ubworozi bw’inka zitanga inyama n’amatungo magufi ; ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mata ; ubworozi bw’inkoko n’ingurube ; ubuhinzi bw’ibiryo by’amatungo ; ubuhinzi bw’imboga n’ibiti n’ibijyanye no kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi.

Icyiciro cya mbere cyo kubaka iri shuri kizarangira muri Nyakanga 2019, maze hahite hakirwa abanyeshuri ba mbere. Icya kabiri kizarangira mu 2020.

Umuryango wa Buffett Foundation umaze igihe ugira uruhare mu buhinzi mu Rwanda, aho mu 2015 wiyemeje gushora milliyoni 500 z’amadolari mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Uyu muyobozi mukuru w’uyu muryango akaba anabarirwa mu baherwe iyi si yibitseho, Howard Buffett akunda gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, dore ko ari n’umwe mu bihangange byitezwe mu Rwanda mu kwezi gutaha bizitabira inama mpuzamahanga yiga ku buryo Afurika yagera ku iterambere mu buhinzi hatabayeho kwangiza ikirere.

Minisitiri Mukeshimana niwe watangije ibikorwa byo kubaka iri shuli


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA