AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Muhanga: Bazaniwe ikizami cya Leta kitari cyo gihita gisubikwa

Muhanga: Bazaniwe ikizami cya Leta kitari cyo gihita gisubikwa
12-11-2019 saa 14:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7325 | Ibitekerezo

Internet photo

Abanyeshuri 21 biga umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo bakoreye kuri Site ya JAM Fred Nkunda-Shyogwe mu Murenge wa Shyogwe basanze bahawe ikizamini cya Music Notation (bari kuzakora ejo) kandi bagombaga gukora icya Music Composition.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019 ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange n’ ibisoza amashuri yisumbuye.

Ibi byagaragaye abanyeshuri bamaze guhabwa ibizami bituma ikizami cyari kigiye gukorwa gisubikwa kugira ngo kige guhindurwa nk’ uko byatangajwe n’ Umuyobozi mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere n’ubushakashatsi, Dr Uwamaliya Valentine.

Dr Uwamariya yavuze ko n’ ibindi bizami byose biri kuri iyi site birahita bipakirwa bigasubizwa ku kicaro gikuru kugira ngo bisuzumwe neza. Naho ku kizami cyagiye ahagaragara atari cyo cyari gukorwa hafashwe umwanzuro ko hazategurwa ikindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...