AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muhanga : Umugore amaranye imyaka 6 indwara y’amayobera yamubyimbishije inda mu buryo budasanzwe

Muhanga : Umugore amaranye imyaka 6 indwara y’amayobera yamubyimbishije inda mu buryo budasanzwe
21-09-2021 saa 12:40' | By Martin | Yasomwe n'abantu 3148 | Ibitekerezo

Umugore witwa Nyanzira Jeanne wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, amaze imyaka itandatu arwaye indwara y’amayobera yamubyimbishije inda mu buryo budasanzwe akivuza mu mavuriro atandukanye ariko bakagera aho bakamusezerera kuko byabaga byabayobeye.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri YouTube Channel ikorera mu Rwanda yitwa Afrimax TV, Nyanzira Jeanne yavuze ko iyi ndwara yamufashwe abyimba inda buhorobuhoro ariko bakamubwira ko ari ugutwita.

Ngo bigitangira yajyaga kwa muganga, bakamuha utunini ubundi agataha bigera aho bikomera cyane.

Avuga ko asanzwe ari umubyeyi w’imbyaro zirindwi ariko ko hari bana babiri bitabye Imana, bagapfa bakuze na bwo atazi ikibahitanye akaba ari bwo afatwa na buriya burwayi bw’amayobera.

Avuga ko yagiye kwa muganga bakamucisha mu cyuma inshuro enye, bakamubwira ko harimo amazi ariko we akumva kuvurwa byoroshye.

Ati “Bambwira ngo harimo amazi nkishima nkavuga nti ubwo harimo amazi noneho nimumvome kubera ko babaga babuze uko bambwira nyine, ntibamvome.”

Ngo byageze aho baramusezerera bamubwira bati “Genda wisengere ntakundi utegereze umunsi.”

Uyu mubyeyi uvugana agahinda kenshi, avuga ko yasimbutse urupfu inshuro nyinshi ku buryo n’ubu akaba ategereje ko isaha n’isaha byarangira.

Avuga ko nta mavuriro atagezemo yaba aya kizungu ndetse no mu ba gakondo ku buryo imitungo bari bafite yabashizeho bagerageza kumuvuza bikaba iby’ubusa.

Ngo byageze aho aba ari we ufata icyemezo “ndababwira nti ahasigaye nimurekere aho nzategereze igihe nzapfira.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA