AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muhanga : Umwangavu wari watsinze Tronc-Commun agaterwa inda n’umugabo wa Nyina ubu acuruza agataro…Ateye agahinda

Muhanga : Umwangavu wari watsinze Tronc-Commun agaterwa inda n’umugabo wa Nyina ubu acuruza agataro…Ateye agahinda
23-10-2021 saa 11:36' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2556 | Ibitekerezo

Umubyeyi w’imyaka 19 wabyaye afite imyaka 17 ubwo yaterwaga inda n’umugabo wa nyina akimara gutsinda ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ubu akaba acuruza agataro kugira ngo ashakishirize imibereho umwana we babayeho mu buzima buteye agahinda.

Uyu mubyeyi ubusanzwe wavukiye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko atazi se kuko na we nyina yamubyaye akiri umukobwa akaba atazi uwamuteye inda.

Uyu mugore ubu acumbitse mu Ruvumera mu Karere ka Muhanga nyuma yo kwirukanwa iwabo kuko ubwo yashakaga guhingutsa iby’uko yatewe inda n’umugabo wa nyina byaje kumuviramo gutotezwa.

Kuradusenge avuga ko nyina yamubyariye iwabo mu Byimana muri 2002 ariko ntiyashobora kumurera kuko yari umunyeshuri. Yarezwe na nyirakuru. Aho nyina arangirije amashuri yahise ashaka umugabo bajya gutura i Kigali.

Kuradusenge yakomeje kurerwa na nyirakuru, yiga amashuri abanza abana na we, ndetse akomeza mu burezi rusange bw’imyaka itatu.

Mu mwaka wa 2015, avuga ko yatsinze ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akoherezwa kwiga mu karere ka Burera.

Muri ibyo bihe ngo ubuzima ni bwo bwatangiye kumukomerana. Ati “Ibindi bihe byose numvaga kwa nyogokuru ntacyo mbuze, ariko maze gutsinda ‘tronc commun’ havutse ikibazo cy’amafaranga kuko umukecuru atari agishoboye kundihira.”

Ubwo ngo ni bwo nyirakuru yahamagaye nyina amubwira ikibazo, maze na we amutuma ku mwana ngo azamusange i Kigali bagisuzume.

Avuga ko yahise ajya kwa nyina akamusaba gutegereza kugira ngo bamubonere amafaranga ariko biza kurangira uwo mwaka atagiye kwiga kuko nyina yamubwiye ko amafaranga yayabuze icyakora amusaba gutegereza akazajya kwiga mu mwaka wari gukurikira ubundi akomeza gukora imirimo yo mu rugo.

Ubwo nyina yari yaraye izamu kuko asanzwe ari umuganga, umugabo we yahengereye nijoro yinjira mu cyumba uriya mukobwa yararagamo amufata ku ngufu kandi amubwira ko nabibwira nyina ari we uzabihomberamo ; umugabo akabirukana bombi.

Uyu mukobwa ngo yarabicecetse ndetse bigera aho biba akamenyero, nyina yaba adahari umugabo we akamusambanya. Byaje gukomera ubwo yamuteraga inda.

Ati “Nibajije niba nabibwira mama cyangwa nabireka. Narabicecetse maze mama amenye ko ntwite aranyirukana anyohereza kwa mukecuru ngo abe ari ho nzabyarira.”

Muri nyakanga 2017 uyu mugore yarabyaye, yisanga ari wenyine, mukecuru atagishoboye. Yahamagaye nyina amubwira ko umugabo we ari we wamuteye inda, noneho aba akojeje agati mu ntozi.

Nyina yamwihanije kureka kumusebereza umugabo. Yahise yirukanwa kwa nyirakuru kuva icyo gihe kugeza ubu aracyabuyera mu Ruvumera mu mujyi wa Muhanga aho abarizwa ubu anacuruza agataro.

Mu buzima bwa buri munsi, Kuradusenge yiriranwa agataro k’imyembe n’izindi mbuto ku mutwe, anahetse umwana we.

Afite agahinda kenshi, ati “Ubuzima bwarambihiye cyane. Umwana njya musiga wenyine mu rugo. Iyo ngize amahirwe bigacamo ndahaha tukarya, byakwanga tukaririmba urwo tubonye. Ibaze nawe ubwo buzima ku muntu wari watsindiye kujya mu mashuri !”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA