AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Musanze: Hoteli zikubye inshuro 37 kubera ubukerarugendo

Musanze: Hoteli zikubye inshuro 37 kubera ubukerarugendo
27-10-2019 saa 16:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2307 | Ibitekerezo

Abatuye n’ abakorera mu mugi wa Musanze basanga ubwiyongere bw’ amahoteli ari ikimenyetso cy’ uruhare rw’ ubukerarugendo mu iterambere ry’ aka karere.

Musanze ni umwe mu migi 6 yunganira umugi wa Kigali. Abahafite amahoteli bavuga ko iyo barebye basanga ubukerarugendo bwa Musanze bugabanyijemo ibice bibiri , ubushingiye ku nama n’ ubushingiye ku hantu nyaburanga.

Samuel Musabyimana NDINDA, ushinzwe ishoramari mu karere ka Musanze avuga ko mu myaka 10 ishize aka karere kari gafite hoteli imwe gusa ariko magingo aya kakaba gafite hoteli 37.

Umuyobozi wa La Palme hoteli Mpawenimana Fulgence , imwe muri hoteli ziri muri aka karere avuga ko ubwiyongere bw’ aya mahoteli buterwa ahanini ni ubukerarugendo.

Agira ati “Ubukerarugendo buri mu bituma amahoteli yiyongera hano muri Musanze. None se Singita yavuka atari uko ubukerarugendo bumeze neza?”.

Leta y’ u Rwanda yagennye ko 10% by’ amafaranga ava mu bukerarugendo agomba gukoreshwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye za pariki. Muri uyu mwaka wa 2019 Leta y’ u Rwanda yahaye inka 720 abaturiye pariki y’ ibirunga

Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Cyuve avuga ko ibi bikorwa Leta y’ u Rwanda igenera abaturiye za Pariki bifasha abaturage kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibintu byo guha abaturiye za pariki amazi, amashuri n’ ibindi ni ibintu byiza cyane . Niba hubakwa amashuri abana bakiga, hakubakwa amavomo meza ibyo ni ibintu byiza kuri twe abaturage b’ akarere ka Musanze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Musanze Bagirishya Peter Clever avuga ko uruhare rw’ ubukerarugendo mu guteza imbere Musanze ari runini cyane.

Ati “Murabizi ko Perezida wa Repubulika yatwemereye 10% by’ amafaranga ava mu bukerarugendo. Imirenge yose ikora kuri pariki ihabwa ayo mafaranga kandi amaze kudufasha muri byinshi”.

Bagirishya avuga ko agereranyije asanga 10% by’ abaturage ba Musanze batunzwe n’ ubukerarugendo. Aba barimo abakora mu mahoteli, abakora imitako n’ abahinzi bagurisha imyaka yabo mu mahoteli.

Akomeza agira ati “Iyo turebye ku ruhande rw’ amahoteli, sinzi ko hari akarere katurusha amahoteli kandi aba bose babikora kubera ubukerarugendo”.

Biturutse ku mafaranga ava mu bukerarugendo Leta y’ u Rwanda imaze kubaka muri Musanze amashuri abiri, rimwe riri mu murenge wa Muko, irindi riri mu murenge wa Gataraga.

Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 438 gafite imirenge 15,utugali 68 n’imidugudu 432. Imirenge ine ariyo Nyange,Shingiro, Gataraga na Kinigi niyo ikora kuri pariki y’ ibirunga.


Musanze ni umwe mu migi 6 yungura umugi wa Kigali


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...