AMAKURU

UKWEZI
pax

Musanze : Ububiko bw’ibicuruzwa bwahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni hafi 100 Frw

Musanze : Ububiko bw’ibicuruzwa bwahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni hafi 100 Frw
18-08-2020 saa 09:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 881 | Ibitekerezo

Inyubako izwi nka Bewell Restaurant, ihereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, ahahoze hitwa kuri CINFOP, yafashwe n’inkongi, yangirikiramo ibifite agaciro ka miliyoni hafi 100 Frw.

Inyubako yahiye yari ifite ibice bibiri birimo restaurant n’ububiko bw’ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye. Kugeza ubu icyateye inkongi ntikiramenyekana.

Iyi nkongi yibasiye iyi nyubako ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2020, ifata igice cy’ububiko bw’ibicuruzwa, ibyinshi birashya birakongoka.

Nyuma yo gufatwa n’inkongi nyuma y’iminota 30, Polisi yo mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahise itabara izimya uwo muriro.

Umucungamutungo wa Kampani Kabagema Investment ari na yo yari ifite ubu bubiko, Tumukunde Dady, avuga ko ibyari bibitsemo byose bitari bifite ubwishingizi.

Yagize ati "Ntituzi icyateye iyi nkongi, kuko tuhafungura iyo tuje gupakira ibicuruzwa twagurishije. Ibyari birimo ntabwo byose byari bifite ubwishingizi, uretse miliyoni 50 Frw gusa nizo zari mu bwishingizi, nibyo tugiye gukurikirana turebe ko ubwishingizi bwatugoboka.’’

Nzabonimpa Faustin akaba na nyir’inyubako yibasiwe n’inkongi yavuze ko nubwo afite ubwishingizi bidakuyeho ko agiye guhura n’ibihombo.

Yakomeje ati “Iyi nkongi yabaye ntahari, ntituranamenya icyayiteye. Nari mfite ubwishingizi bw’inkongi, gusa kuba nari mbufite ntibivuze ko ntahuye n’ibihombo, kuko kuva ubu ntiyongera gukora, kugeza ubwo nzakurikirana iby’ubu bwishingizi, urumva ko hamara nk’ukwezi hadakora."

Ububiko bwafashwe n’inkongi bwarimo ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, amavuta, buji n’ibindi bitandukanye. Ibarura ry’ibanze ryerekanye ko ibyangiritse bibarirwa agaciro ka miliyoni hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA