AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Uwari umaze igihe gito avuye Iwawa yateye icyuma abantu babiri barapfa aratoroka

Musanze : Uwari umaze igihe gito avuye Iwawa yateye icyuma abantu babiri barapfa aratoroka
1er-03-2021 saa 16:47' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3528 | Ibitekerezo 1

Mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umuturage wari umaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa, arakekwaho gutera icyuma abantu babiri bagapfa, mu gihe we yahise atoroka.

Byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 ubwo habaga ubushyamirane bwabereye mu rugo bahinduye akabari ubwo uwitwa Ndashimye Olivier na Ndungutse Aimable barwanaga.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha aya makuru, kivuga ko aba bombi baje gutaha bari kumwe n’abandi babiri bageze mu nzira bongera gushyamirana ari na bwo uriya Ndungutse Aimble yateraga icyuma babiri muri bo umwe agahita ahasiga ubuzima, undi akaza kugwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Abaturage bahise bumva urusaku rw’abatabaye, bihutiye kuhagera ariko basanga umwe yapfuye n’undi wakomeretse ariko uwabateye icyuma yamaze gutoroka.

Murekatete Triphose uyobora Umurenge wa Muko, yavuze ko bariya bantu baguye muri buriya bushyamirane bwatangiriye mu rugo bahinduye akabari.

Yagize ati “Bageze mu nzira bakomeza kubwirana nabi. Uwo Ndungutse ni bwo yahise afata icyuma yari yitwaje, agitera Ndashimye mu nda amara asohoka hanze, ahita apfa ako kanya.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bageraga ahabereye buriya bushyamirane, batahise bamenya ko hari abandi bantu batewe icyuma ariko ko baje kubona ko yagiteye abandi bantu babiri barimo umwana bahise banihutira kujyana kwa muganga ariko aza gushiramo umwuka.

Yagize ati “Twabibonye nyuma hashize umwanya ubwo yari agiye konsa uwo mwana, tugiye kureba dusanga icyuma cyamuheze mu mubiri. Ni bwo twihutiye guhamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo avurwe ibikomere, ariko ku bw’amahirwe macye uwo mwana yaje gupfa bucyeye bwaho kuko ibikomere byari byamushegeshe.”

Abandi bantu babiri bari kumwe na ba nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakomeze iperereza.

Ndungutse ukekwaho kwica bariya bantu babiri, yahise atoroka akaba agishakishwa. Uyu kandi yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kuko asanzwe arangwa n’imyitwarire mibi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ndi niyitegeka jean dedieu musanze Kuya 3-03-2021

Hakwiye gukazwa ingamba kubashinga utubari murugo kuko uko nukwigomeka kugihugu cyu Rwanda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA