AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Musenyeri Mbonyintege yasabye abiga imyuga kwirinda uburangare

Musenyeri Mbonyintege yasabye abiga imyuga kwirinda uburangare
2-10-2019 saa 19:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1010 | Ibitekerezo

Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Simaragde Mbonyintege, yasabye abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga kwirinda ubunebwe n’uburangare kuko hari abarangiza kwiga nta kintu gifatika kijyanye n’umwuga bazi gukora.

Yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutaha icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Nzuki TVT School mu Karere ka Ruhango.

Muri iryo shuri bigisha ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubwubatsi, ububaji n’ubudozi.

Mu ijambo rye, Musenyeri Mbonyintege yabibukije ko badakwiye kwirara ngo bapfushe ubusa amahirwe yo kwiga bafite kuko byazabagiraho ingaruka mbi mu gihe kizaza.

Yagize ati “Gukora umurimo unoze ni ikintu tugomba gutoza bana bacu kuko hari gihe ubona basa n’abafite uburangare. Nta burangare bujyana n’umwuga, ntibibaho bisaba ko ubishyiramo umwete.”

Yakomeje yibutsa abanyeshuri ko nta kintu na kimwe bakwiye gusuzugura, asaba abarezi kubibatoza buri munsi.

Ati “Ntabwo ari ugukora muri rusange gusa, bagomba no kunoza n’utuntu bita dutoya. Ni ikintu twifuriza aya mashuri yacu y’imyuga kandi dushishikariza n’abarimu kubikurikieana bya hafi.”

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iryo shuri bavuze ko hari byinshi bamaze kumenya mu mwuga buzabafasha kwibeshaho mu gihe bazababarangije kwiga.

Niziraguseswa Fabrice wiga mu mwaka wa gatandatu ati “Maze kumenya byinshi bijyanye no gukanika imodoka ku buryo numva uyu mwuga uzamfasha byinshi mu buzima bwanjye.”

Iryo cumbi ryubakiwe abanyeshuri rizajya ricumbikira abarenga 400; ryubatswe ku nkunga ya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda. Rifite ibyangobwa byose haba mu kuryama, gukora isuku n’ibindi.

Umuyobozi wa Saint Joseph Nzuki TVT School, Padiri Gérard Hakizimana, yavuze ko mbere iryo cumbi ritarubakwa abanyeshuri batari bamerewe neza, bikabangamira imyigire yabo n’ireme ry’uburezi.

Ati “Abana babaga ahantu hatameze neza ariko ubu bazajya baryamae neza baruhuke kandi bakorere ku gihe; iyo ukoreye ku gihe ireme ry’uburezi rigerwaho.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Tuzakomeza gufatanya namwe mu ikorwa by’iterambere n’imibereho myiza. Abanyeshuri ndabasaba kwiga mushyizeho umwe kuko ni byo bizatuma muba abantu b’ingirakamaro muteze imbere n’u Rwanda.”

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Nzuki TVT School, ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2000; ryigamo abanyeshuri 428.

Amafoto
Umuyobozi wa Saint Joseph Nzuki TVT School, Padiri Gérard Hakizimana

Musenyeri Mbonyintege, yasabye abanyeshuri kwirinda ubunebwe n’uburangare


Icumbi bubakiwe ryatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 70


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...