AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nabonibo ngo yirukanywe ku kazi azira ko ari umutinganyi, Nduhungirehe ati ’kumwirukana ntibyemewe’ [VIDEO]

Nabonibo ngo yirukanywe ku kazi azira ko ari umutinganyi, Nduhungirehe ati ’kumwirukana ntibyemewe’ [VIDEO]
9-10-2019 saa 13:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6487 | Ibitekerezo 13

Nabonibo Albert avuga ko nyuma y’ uko atangaje mu itangazamakuru ko ari umutinganyi byatumye bamwe mu nshuti ze no mu muryango we bamwanga ndetse ngo byanatumye yirukanwa no mu kazi.

Mu Rwanda ubutinganyi si icyaha gihanwa n’ amategeko. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba agaragaza ko uyu mugabo atagombaga kwirukanwa mu kazi azira ko yatangaje ko ari umutinganyi.

Mu butumwa amb. Olivier Nduhungirehe yanditse kuri facebook yagize ati “ Niba Nabonibo Albert yarirukanwe ku kazi kubera uko Imana yamuremye, ibi ni ivangura ritemewe kandi binyuranyije n’ itegeko nshinga”.

Mu kiganiro Nabonibo yagiranye na UKWEZI online TV avuga ko ku kazi yakoraga bamwirukaniye ubutinganyi kuko ngo yari umuhanga. Avuga ko igishimangira ko yari ashoboye akazi yakoraga ari uko yari yarazamuwe mu ntera akagirwa Finance Officer avuye kuri Principal accountant.

Akomeza avuga ko icyatumye kampani yigenga yakoreraga imwirukana ari uko yatangaje ko ari umutinganyi.

Nk’ uko bigaragara kuri facebook ya Kwizera Ayaba Paulin hari abibaza niba umuntu yakwitwaza ko Imana yamuremye mu maraso ye harimo ubujura ngo yakwiba ntabihanirwe.

Gusa Rwanda kwiba ni icyaha gihanwa n’ amategeko mu gihe nta tegeko rihana ubutinganyi nubwo nta tegeko ribemerera gushyingiranwa imbere y’ amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Yohana Kuya 24-10-2019

Ariko ye ubu burenganzi bwa umuntu ndufite !aho bucyera buratwangiriza igihugu,nkumuntu nkuyu arahagara akavuga ngo icyoyashakaga yakigezeho

kubwimana Kuya 23-10-2019

Ariko njyewe mbona amateka abanyarwanda twabayemo nta somo yadusigiye. twakagombye kuba turi aba mbere mu kumenya kubana nabo tutumva ibintu kimwe. Rwose njyewe mbabwzwa cyane nabantu barimo kwigira abatagatifu cyane ndetse kurenza Imana maze bakiha gukora declarations zuzuye ubugome nubuhezanguni. None se umuntu utinyuka akavugira ahangaha ngo runaka akwiye kwicwa cg kugirirwa nabi ngo kuko ari umutinganyi, nk’uwo muntu atandukaniye hehe ninterahamwe ? abatinganyi bariho mumoko yose y’abantu no mu bihugu byose. umuntu ashobora kuba umutinganyi kuberako wenda hari abandi babimushoyemo(akurikiyemo indonke) cg agakura abyifitemo knd ntawundi muntu wabimwigishije. Uyu Albert rero nawe ahamyako ntawigeze abimushyiramo ko ahubwo ariko yisanze. Ese ko twese twaremwe n’Imana imwe wambwira impamvu bamwe ibarema bakavukana ubumuga bwo kutagira amaguru cg amaboko cg bafatanye, n’ubundi bumuga bwinshi abantu bajya bavukana? kuki se iba itaratumye avukana ubuzima bwiza nkabandi ? Njye mbona dukwiriye kujya tubanza tukihugura, tugasoma ibyo abandi bagiye bavumbura mu bumenyamuntu(biology, psychology, ...) ubundi tukareka guca urubanza duhereye ku gitabo kimwe cyitwa Bibilia knd nabayisesengura neza batwemeza ko bibilia ari igitabo cyukwemera ko atari igitabo scientifique.

Innocent Kuya 21-10-2019

Kumwirukana gusa ntibihagije bamufunge ndetse na Minister umushyigikiye ajyane nawe mu gihome

Innocent Kuya 21-10-2019

Kumwirukana gusa ntibihagije bamufunge ndetse na Minister umushyigikiye ajyane nawe mu gihome

Alfa Kuya 21-10-2019

Maudits soient mes yeux qui lisent cet article !

Mukamana Kuya 10-10-2019

Ariko niba baramwirukanye kubera ubutinganyi baramuhohoteye. Numva ibyo akorera mu cyumba cye ari VIE privee. Nonese umutinganyi ataniye he n’uwikinisha. Kandi ko benshi babikora?

Titi Kuya 10-10-2019

Guha umuntu nk’uyu umwanya mw’itangazamakuru ni promosiyo kuko intego wa mugani yayigezeho. Sinzi mwebwe mumwamamaza niba mudasangiye uburwayi. Gusa abameze nkawe batangiye gufata imyanya mu nzego zinyuranye. Ahumure rwose arabona umwanya ukomeye ntabwo azashoma baramurwanaho.
I am disgusted to see such a stupidity.

Birababaje😖 Kuya 10-10-2019

Uýu muntu afite ikibazo yatewe runaka kitazwi,Satani Satani yacyuririyeho amufasha gushaka igisubizo.
👉Ntabwo Imana yaturemye ngo tuzabe abajura,abatinganyi, abasambanyi,Yaturemeye gukora ibiyihesha icyubahiro.
👉Ijambo ry’Imana ritubwira ko Imana yatremye Umuntu atunganye,Nyuma abantu twihimbira ibihimbano byinshi.
Buriya rero ni kimwe nuko wumva ngo Umuntu yiyahuye.
🠓None se uwiyahura niko Imana yamuremye?
☺Ubu se wowe ufite akazi uriya wakamuha?Uriya ni umunyamuvumo si umunyamugisha.

nsengiyumva straton Kuya 10-10-2019

Nabonibo wiyita umutinganyi, akumva ni utbureganzira bwe, ko ari ibisanzwe, ni ukumusabira tukanusengera, kimwe n’abandi bafite ibitekerezo nkibye, Satani yabayobeje ibitekerezo n’ubwenge. Ni abarwayi bacu tubiteho kandi nabo bemerere Yesu ko nta cyiza bakora muribyo by’ubutinganyi ko batubaha Imana, bemere ibyo byaha byabo basabe Imana imbabazi yiteguye kubababarira. Ubundi bagaruke ibuntu mu ibitekerezo byabo no mu myifatire yabo. Yesu Kristo azabibashoboza.

Ku birebana no kuba yarirukanwe Ku kazi, mu gihe haba harashingiwe Ku mpamvu itemewe n’amategeko no mu buryo bunyuranyije n’amategeko agane inzego z’ubutabera zibifiye ububasha zimurenganure.

bikorimana François Kuya 10-10-2019

ahubwo bazakwice urumuzazi wakwica ntumuntupe .umuntuwize ! gusa uradushebejepe kuberal MANA izagufasha ubivemo.

fakil Kuya 9-10-2019

reba nkuyu ahubwose wwe uwaguha akazi akajyira umugisha ninde ako kazi waba ukora karimbuka kubera umujinya wi mana

Paul Kuya 9-10-2019

Ubure kwihana ngo usabe Imana imbabazi ngo baragushimye ko wabaye intwari!!!!
Icyakora kuba intwali mubibabaza Imana nibyo uri gukora!!!
Wihanye byakubera byiza kuruta kuvaga ibyo urimo.

Paul Kuya 9-10-2019

Ubure kwihana ngo usabe Imana imbabazi ngo baragushimye ko wabaye intwari!!!!
Icyakora kuba intwali mubibabaza Imana nibyo uri gukora!!!
Wihanye byakubera byiza kuruta kuvaga ibyo urimo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...