AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Nateguraga ikiganiro nkibera umutumirwa nkibaza nkanisubiza’ Claudette waje kwamamara mu ’nama y’ umunsi’

‘Nateguraga ikiganiro nkibera umutumirwa nkibaza nkanisubiza’ Claudette waje kwamamara mu ’nama y’ umunsi’
1-11-2019 saa 13:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5193 | Ibitekerezo 1

Claudette Nsegimana, umunyamakuru wamamaye kubera ikiganiro inama y’ umunsi yahishuye byinshi mu bijyanye n’ amateka ye anakomoza ku mvano y’ ikiganiro gikunzwe n’ abatari bake kitwa ‘Inama y’ umunsi’.

Uyu mukobwa w’ imyaka 22 ukorera Isango Star avuga ko yakuze yifuza kuzaba umukobwa w’ umukomando urinda Perezida. Ngo yiga mu ishuri ryisumbuye G.S. Amizero de Rebero yakoraga ikiganiro muri dortoire bagenzi be bakabikunda. Aha niho avuga uko yateguraga ibiganiro akibera umunyamakuru n’ umutumirwa icyarimwe.

Claudette wasomaga amakuru y’ Igifaransa ku ishuri aganira na UKWEZI online TV yagize ati “Nabariye abantu inkuru y’ ibyabaye, imeze nka filime ariko harimo isomo runaka ry’ ubuzima. Yari igamije kwigisha.”

Akomeza agira ati “Nayivuze mu minota ya nyuma y’ ikiganiro, kwakundi uba urimo kwitaba telefone za nyuma zose zikajya zivuga ngo dusubiriremo iyo nkuru, dusubiriremo iyo nkuru, nacikanywe. Ni uko igitekerezo cyaje ndavuga nti bya bintu abantu bashobora kubikunda reka mbikore mu buryo buhoraho”.

Nsengimana Claudette avuga ko ibintu avuga mu kiganiro inama y’ umunsi bimusaba gusoma cyane no gukurikira imvugo z’ abo afatiraho urugero.

Agira ati “…ziriya nkuru nzikura ahantu hatandukanye cyane cyane nkurikira ba motivation speakers bo mu bihugu bitandukanye, nsoma ibitabo, nkitegereza ibibazo uko mbanye n’ abantu muri societe…nkashobora kubonamo inkuru ishobora kugira icyo yubaka ku bantu”.

Uyu mukobwa uvuga ko mu buzima busanzwe akunda kuganira n’ abantu ngo yazengurutse ibinyamakuru bitandukanye asaba akazi yumva ko afite CV ibyibushye kuko yasomaga amakuru ku ishuri aza gusanga yarishyize ku rwego atari yakagezeho.

Iyi video iraguha inkuru irambuye ya Claudette Nsengimana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Melane Kuya 2-11-2019

Uyu mukobwa afite impano ntawabishidikanyaho kandi bravo kuri we. Kuba G.P biramusaba kujya mugisirikari byihuse akiri muto kandi gushaka ni ugushobora. Nizibika zari amagi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...