AMAKURU

UKWEZI
pax

Ngoma : Umunyerondo yishwe atewe icyuma

Ngoma : Umunyerondo yishwe atewe icyuma
20-08-2020 saa 11:04' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1710 | Ibitekerezo 1

Umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yatewe icyuma n’umusore w’imyaka 17 ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020 mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Murama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mrama, Mugirwanake Charles, yavuze ko uyu munyerondo yari ari kumwe n’abandi bari mu kazi nkuko bisanzwe bagenda bakingisha abantu bacuruzaga.

Ngo uyu musore yahise amutera icyuma amutunguye hafi y’umutima undi ahita yikubita hasi yitaba Imana.

Ati “ Uyu mugabo yari ari ku irondo mu ma saa mbili barimo guteguza abantu kwitegura kuva mu gasantere bagataha, umusore umwe w’imyaka 17 ntabwo tuzi aho yakuye icyuma ahita akimutera arirukanka.”

Mugirwanake yakomeje avuga ko uyu musore nta kintu kizwi yari asanzwe apfa n’uyu mugabo.

Yavuze ko basabye abaturage kujya batanga amakuru ku bantu nk’aba bagendana ibyuma.

Kuri ubu uyu musore w’imyaka 17 afungiwe kuri sitasiyo ya RIB rya Rukira mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibungo mu buruhukiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bruno Kuya 20-08-2020

oh lalalalala. birababaje kabisa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA