AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye batawe muri yombi

Ngororero : Abanyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri bishimira ko barangije ayisumbuye batawe muri yombi
31-07-2021 saa 09:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2350 | Ibitekerezo

Bamwe mu banyeshuri barangije ayisumbuye mu ishuri ESECOM Rusano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, baherutse kwishimira ko barangije iki cyiciro bagakora ibikorwa bibi birimo gutwika ibitanda, batawe muri yombi ndetse ngo dosiye yabo irenda kugezwa mu Bushinjacyaha.

amashuri yisumbuye, bagaragaje imyitwarire yanenzwe na benshi.

Bamwe bacagaguye imyenda, abandi bacagagura amakayi bamwe baranayatwika ngo bishimira ko barangije iki cyiciro.

Mu ishuri rya ESECOM Rusano, giherereye mu Kagari ka Gatega, Umurenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki tariki ya 29 Nyakanga 2021, ho hari abanyeshuri bakoze ibikorwa binyuranye birimo n’ibyangije ibikoresho by’ishuri.

Bimwe mu byo aba banyeshuri bangije harimo ibitanda, ibirahuri by’inzugi z’amashuri, banasenya uruzitiro rw’aho barara.

Ubu ngo batandatu bari gukurikiranwa ndetse batanu bakaba baratawe muri yombi ndetse ngo bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yagize ati “Hari abana bagaragaje imyitwarire itari myiza, biganjemo abasoza amashuri yisumbuye. Icyakozwe ni uko abo bana bafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bakurikiranwe.”

Yavuze ko abo banyeshuri bose barengeje imyaka 18 y’ubukure ku buryo bagomba gukurikiranwa nka gatozi ku byo bakoze ndetse bakaba babihanirwa mu gihe bahamwa na byo.

Gusa ngo umwe muri bakoze biriya bikorwa ari na we wabitangije ngo ntarafatwa ariko ngo ari gushakishwa ari na ko hakorwa iperereza ryimbitse mu gihe abandi bafungiye kuri station ya Polisi ya Ngororero.

Ifoto : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA