AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ngororero/Bwira : Urubyiruko rumaze kubakira abatishoboye amazu 19 n’ubwiherero burenga 370

Ngororero/Bwira : Urubyiruko rumaze kubakira abatishoboye amazu 19 n’ubwiherero burenga 370
18-06-2020 saa 20:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 642 | Ibitekerezo

Urubyiruko rwo mu murenge wa Bwira mu karere ka Ngororero ruri gutanga umusanzu ukomeye mu kuzamura imibereho y’abatuye umurenge wa Bwira w ari uzwiho kugira abakene benshi.

Kuba urubyiruko ruri gufatanya n’abakuze byatumye uyu murenge uva ku mwanya wa nyuma muri mitiweri ubu ugeze ku mwanya wa 4 mu karere.

Uyu musanzu utangwa n’ abasore n’inkumi bagera 6 346 barimo abasore 3092 n’abakobwa 3,254.

Hakuzimana Jean Baptise, uyobora inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge avuga ko mu mwaka umwe bamaze kubakira abatishoboye ubwiherero 374, n’amazu 19 ndetse bakaba barakurungiye amazu 94.

Muri gahunda yo kurwanya imirire mibi ku miryango yari irwaje bwaki hubatswe imirima y’igikoni 389. Ubu barimo kubaka indi mirima 147 yose hamwe ikazaba 536.

Hakuzimana yemeza ko muri uyu murenge abana 380 bari barwaye bwaki kugeza ubu bakize burundu. Ubu bari guhangana na bwaki y’abana 4 bashyashya kugira ngo babashyire mu ibara ry’icyatsi kibisi.

Uru rubyiruko kandi rwateye ibiti by’imbuto ziribwa 789 mu mudugudu w’ikitegererezo wa Mwiha, akagari ka Ruhindage.

Uru rubyiruko kandi rusura imikorere y’igikoni cyo ku mudugudu mu tugari twose muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Muri gahunda yo kuboneza urubyaro hashyizweho, uru rubyiruko rwegeranyije abakobwa babyariye iwabo rushyiraho komite zabo, runababumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo bikure mu bukene.

Mu kagari ka Gashubi hari itsinda rya Twisungane rigizwe n’abantu 25 rifite ubwizigame bwa 200, 000 frws , mu kagari ka Kabarondo itsinda Tuzamurane rifite 88,000frws, mu kagari ka Bungwe Twitezimbere bafite 71,500 frws, mu kagari ka Cyahafi Dufashanye ifite 64,000frws, mu kagari ka Ruhindage Tuve mu bukene ifite 46,000 frws.

Ibi byavuye mu bukangurambaga bakorerwe n’urubyiruko bwo kuva mu ngeso mbi bakitabira kwishyira hamwe.

Ikindi uru rubyiruko rukora ni ugukangurira abaturage batuye uwo murenge gukora siporo rusange iba buri wa Gatandatu wa buri cyumweru. Muri iyi gahunda niho urubyiruko rukorera ubukangurambaga bunyuranye nko kurwanya imirire mibi, kurwanya inda zitateganyijwe, gukangurira abaturage kohereza abana mu ishuli no gukurikirana imyigire yabo, kwitabira gahunda za Leta, kugira isuku, kwirinda amakimbiane mu ngo, kurwanya ihohoterwa no gukangurira abaturage kugira ubwisungane mu kwivuza.

Uru rubyiruko hari imiryango rutangira ubwisungane mu kwivuza.

SINABAJIJE Ezechiel wo mu mudugudu wa Rukeri umuryango we watangiwe 15000 rwf by’ubwisungane mu kwivuza.

Uru rubyiruko kandi rukora imiganda itandukanye muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage harimo gusiza ibibanza no kubumba amatafarai yo kubaka amazu y’abatishoboye.

Ikindi rukora harimo gufasha urubyiruko rugenzi rwarwo rufite ibibazo byihariye. Ruremera urubyiruko rw’banyeshuri babuze ibikoresho by’ishuli n’imyenda y’ishuri, urusanzwe ngo rufashwa kubona inkwavu, intama, amavuta yo kwisiga, inkweto.

Uru rubyiruko ruba hafi imiryngo imwe n’imwe y’abacitse ku icumu mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 babafasha kubona inkwi zo gucana, ibikoresho by’ishuli ku bana b’iyo miryango harimo inkweto, amakayi, amakaramu.

Hatangwa n’ifu y’igikoma, isukari, amavuta yo kwisiga, amasabune yo gufura n’ amabase. Ibi bikaba bikorwa buri mwaka. Ibi bikorwa uru rubyiruko rukora bishingiye ku mihigo Umurenge.

HAKUZIMANA Jean Baptiste avuga ko agaciro k’ibimaze kuremerwa urubyiruko rufite ibibazo byihariye asaga 157 400rwf.

Ati “ Ibi byakozwe mu tugari hose ndashimira urubyiruko rugira uruhare mu migendekere myiza y’ibi bikorwa”.

Avuga ko uru rubyiruko rugira ingengabihe y’inama za komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umurenge n’utugari yo kureba aho imihigo biyemeje igeze yeswa.

Uru rubyiruko kandi rugira inteko rusange y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’umurenge mu gihembwe cya kane cy’umwaka. Abayitabira bagaragrizwa uko imihigo y’umwaka yashyizwe mu bikorwa. Hagaragazwa kandi ibikorwa byabo bibateza imbere.

Uyu mwaka 2019/2020 Indahigwa mu mihigo za BWIRA rufite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, gufasha umuturage kuba ku isonga ni ukwifasha.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA