AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nihatagira igikorwa mu maguru mashya mu minsi iri imbere u Rwanda ruzabura abarimu

Nihatagira igikorwa mu maguru mashya mu minsi iri imbere u Rwanda ruzabura abarimu
23-01-2020 saa 13:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19044 | Ibitekerezo

Abakora mu rwego rw’uburezi mu Rwanda bagaragarije Minisiteri y’uburezi ko abarimu batangiye kugenda babura bayisaba ko yasuzuma impamvu ibitera igashakirwa umuti mu maguru mashya.

Byagaragarijwe mu nama y’uburezi yabereye mu karere ka Huye ku wa 22 Mutarama 2020 igamije kureba umwaka umwaka ushize w’uburezi wagenze n’uko uyu wa 2020 watangiye.

Muri iyi nama abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko ibura ry’abarimu ari ikibazo gikomeye kiri mu biri gusubiza inyuma ireme ry’ uburezi.

Umuyobozi wa G.S. Kabusanza, ikigo kiri mu bigo byatsinzwe cyane mu bizamini bya Leta bya 2019, avuga ko mu mpamvu zatumye batsindwa harimo no kubura abarimu.

Yagize ati “Kuri iyi saha ndi kuvugiraho ishuri riri kubura abarimu batanu muri primaire…nk’ubu hari abarimu babiri nahawe banga kuhaza kubera ikibazo cy’amacumbi, aho bacumbika ni kure kandi no kuhagera biragoye.”

Uyu muyobozi avuga ko Minisiteri y’ Uburezi imukemuriye ikibazo cyo kubura abarimu no kuba abana bigira mu ishuri ari benshi cyane yahita ava mu cyiciro cy’ibigo bitsindwa akajya mu bigo bitsinda neza.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Muhire Protogène, yagaragarije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri n’ayisumbuye ko amashuri nderabarezi (TTCs) atangiye kujya asohora abanyeshuri bakeya ugereranyije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Natanze itangazo nkeneye abarimu 76, hadepoza 41 kandi itangazo ryaciye mu mvaho, kuri whatsapp, ahantu hose ryarahanyuze. Bigaragaraga ko hari ubushobozi buke bw’amashuri nderabarezi mu gutanga abarimu”.

Muhire yasabye Minisiteri y’ Uburezi ko yasuzuma igituma abanyeshuri banga kwiga amashuri nderabarezi.

Ati “Nk’ejobundi mu gihe cyo guhinduza abenshi basabaga kuva muri TTCs bajya kwiga ibindi. Bavuga ngo njyewe nahawe TTC kandi sinshaka kubyiga”.

Dr Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye avuga ko ikibazo cy’abarimu bari kugishakira umuti urambye.

Ngo bagiye gukora ububiko buzajya bushyirwamo urutonde rw’abarimu batsinze ibizami by’akazi ku buryo ikigo kizajya gikenera umwarimu azajya ahita aboneka bitagombye gukoresha ikindi kizami.

Icyakora, Munyakazi avuga ko kubona abashyirwa mu bubiko bizagorana kuko abenshi mu basaba akazi ko kwigisha bakora ibizami by’akazi bagatsindwa nubwo babazwa ibyo bize.

Yagize ati “Abakoze ibizami biratwereka umusaruro w’akazi dukora. Abakoze ibizamini (by’akazi) baratsinzwe kandi nabi cyane…mubari bakenewe 100, hakoze magana abatsinze ni umwe,batatu, bane”.

Dr Munyakazi avuga ko icyakemura iki kibazo ari uko abarimu bari mu kazi bashyiramo imbaraga hakaboneka ireme ry’uburezi ku buryo abanyeshuri batakomeza gutsindwa ibizamini by’akazi cyane.

Ababyeyi bavuga ko muri iki gihe kubona ireme ry’uburezi bigoye kuko abana badafite ishyaka ryo kwiga. Ngo umunyeshuri ajya mu ishuri azi neza ko niyo atagira icya kabiri azimuka. Basanga icyakemura iki kibazo ari uko umunyeshuri utagize amanota 50% akwiye gusibira hakimuka umunyeshuri wabiharaniye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA