AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

“Nta Munyarwanda urakira SIDA, icyo gitangaza ntabwo turakibona”

“Nta Munyarwanda urakira SIDA, icyo gitangaza ntabwo turakibona”
26-09-2018 saa 10:19' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4858 | Ibitekerezo

Abaganga b’inzobere mu Rwanda ku ndwara ya SIDA bavuga ko nta Munyarwanda urakira SIDA kugeza magingo aya ngo kuko abavuga ko bayikize nta bimenyetso bifatika bagaragaza.

Ibi byagarutsweho n’abaganga batandukanye, ubwo bagaragarizaga itangazamakuru gahunda y’ubushakashatsi bugiye gukorwa ku Banyarwanda ku birebana na Virus itera Sida kizatangira mu Ukwakira uyu mwaka.

Abaganga b’inzobere ku ndwara ya SIDA bavuga ko nta munyarwanda urayikira, mu gihe mu minsi ya none hakunze kumvikana ubuhamya bw’abantu bavuga ko bakize Virusi ya SIDA binyuze mu masengesho n’ibitangaza by’Imana.

Dr Gallican Rwibasira ukorera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ashimangira ko SIDA idakira ngo kuko kugeza magingo aya hataraboneka umuti wayo.

Ati “Mu buryo bwa Siyansi kugeza kuri ubu ntabwo turabona ko virusi itera Sida dushobora kuyivura igakira. Imiti dufite ni igerageza kugabanya ubukana bwa Sida ku buryo umuntu uyirwaye ashobora kubaho akaramba kurusha n’utabana na virusi itera Sida.”

Avuga ko hari abavuga ko bakize SIDA kubera imyemerere yabo, gusa ngo kuri we ntabwo abyemera, cyane ko mu babivuga nta n’umwe uragaragaza ibimenyetso bifatika by’uko yayikize.

Ati “Ibyo tuvuga ngo umuntu yarasengewe arakira, mu buryo bwa Siyansi njye ntabwo mbyemera, n’abandi baganga ntabwo bazabyemerakuko ntawe turapima ngo tumubwire ko afite virusi tumutangize imiti, nyuma tuzongere tumupime dusange nta virusi agifite.”

Beathe Sangwayire, Ushinzwe gahunda z’ubujyanama no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA muri RBC, yavuze ko n’ubwo hari abavuga ko basengewe bagakira SIDA kubera imyemerere yabo, ngo kugeza ubu nta gihamya cyabyo gihari.

Yagize ati “Imyemerere y’umuntu ni ikintu gikomeye, ariko kugeza ubu ntabwo turabona umuntu wipimishije tugasanga afite virusi itera SIDA, akaza kuyikira kubera ko yasengewe. Turabizi ko Imana ikora ibitangaza ariko kugeza ubu ku birebana na SIDA icyo gitangaza ntabwo turakibona ngo tucyemeze.”

Beathe Sangwayire, Ushinzwe gahunda z’ubujyanama no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA muri RBC

Mu myemerere y’Abanyarwanda hari abizera ko binyuze mu gusenga indwara zose zikira. Si rimwe cyangwa kabiri, mu madini n’amatorero humvikana abashima Imana bakanagaragaza impapuro zo kwa muganga zerekana ko bafite amagara mazima.

Mu mwaka ushize umukirisitu wo mu Itorero Zeal of The Gospel Church ry’Umuhanuzi Sultan Eric yahamirije imbere y’imbaga ko yakize SIDA, anagaragaza imiti yafataga mu kugabanya ubukana bwayo.

Padiri Ubald Rugirangoga na we yamamaye nk’umunyabitangaza kubera impano yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga n’indwara zikomeye zananiye abaganga b’inzobere.

Dr Gallican Rwibasira ukorera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe yemeza ko mu Rwanda nta muntu urakira SIDA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA