AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyabihu : Mu musarani w’uwafunzwe akaza kurekurwa bahasanze imibiri y’abishwe muri Jenoside

Nyabihu : Mu musarani w’uwafunzwe akaza kurekurwa bahasanze imibiri y’abishwe muri Jenoside
11-03-2021 saa 14:15' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2635 | Ibitekerezo

Mu musarani uri mu rugo rw’Umuturage wo mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu, bahasanze imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) dukesha aya makuru, kivuga ko uyu muturage basanze imibiri mu musarani rw’urugo rwe, yari aherutse gutabwa muri yombi ariko ko yaje kurekurwa ndetse agahita atoroka.

Abatuye muri kariya gace, bavuga ko iriya mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu 6 bishwe batwitswe tariki 07 Mata 1994.

Bavuga kandi ko mu 2002 bagiye kuyishaka ngo bayishyingure mu cyubahiro ariko bakaza kuyibura aho bakekaga ko iri.

Aba baturage bavuga ko uriya muturage nyiri ruriya rugo ashobora kuba ari we wayijugunye mu musarani bayisanzemo.

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside, yakunze gusaba abazi ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakunze kugaragaza ko kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka, ari bimwe mu bikomeza kubashingura umutima.

Iyi mibiri ibonetse mu gihe habura igihe kitagera ku kwezi ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yashyize hanze igitabo kigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1991 kugeza ku ya 07 Mata 1994.

Iki gitabo kigaragaza ko bimwe mu bikorwa byakozwe mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyerekana ko kuva muri iriya myaka hari abatutsi bicwaga kuko nko muri Werurwe 1991 hishwe abagera muri 277.

Aba batutsi bishwe muri kiriya gihe ni abo muri Komini zitandukanye zo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA