AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma kubera kugaya amafaranga yakowe n’umusore

Nyagatare : Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma kubera kugaya amafaranga yakowe n’umusore
20-09-2021 saa 14:26' | By Martin | Yasomwe n'abantu 4207 | Ibitekerezo 14

Niyomwongeri wo mu Karere ka Nyagatare wagombaga kurangiza icyumweru twaraye dusoje afite umupfumbata kuko yagombaga kurushinga, yambukiranyije iki cyumweru akiri ingarugu nyuma yo kwimwa umugeni ku munsi wo gusaba no gukwa kuko kwa Sebukwe bagaye Inkwano yatanze.

Ni ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, kuko ku wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, uyu musore witwa Niyomwungeri Jeremie yabyutse yitegura kujya mu mihango yo gusaba no gukwa nk’uko byari biteganyijwe.

Gusa ngo mbere yo kwerekeza iwabo w’umukobwa, Jeremie yigiriye inama yo kubanza guhamagara umukobwa ngo amubaze uko byifashe ariko yumva telephone ye ntiriho.

Yagize ati “Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we ni bwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke.”

Avuga ko bakomeje guhatiriza ngo nibura bageyo ariko kwa sebukwe bakabatsembera.

Niyomwungeri uvugana agahinda ko kubura umugore yihebeye mu gihe cy’imyaka itatu bamaze bakundana, yagarutse ku cyaba cyaratumye ubu bukwe buhagarara.

Ati “Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.”

Jeremie we avuga ko yari yumvikanye n’umukobwa ko azakwa 500 000 Frw kandi ko ari yo yari afitiye ubushobozi bwo kubona.

Gusa ngo icyabashenguye ni ko baje kubabwira ko “nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n’inka ebyiri.”

Jeremie avuga ko umuryango we na wo wafashe icyemezo cy’uko babasubiza amafaranga bari bakoye ubundi bikarangirira aho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
Twizerimana noel Kuya 24-09-2021

Niyihangane azabona undi ntahoritarema ninyagasambu rirarema

Twizerimana noel Kuya 24-09-2021

Niyihangane azabona undi ntahoritarema ninyagasambu rirarema

Twizerimana noel Kuya 24-09-2021

Niyihangane azabona undi ntahoritarema ninyagasambu rirarema

manizabayojuvens Kuya 22-09-2021

manayangendumva bitoroshye nukuri ababyeyi baba bahemukura abana babo gusa ntibyoroshye

Theophile Kuya 21-09-2021

Mutegereze umuruho ku mukobwa,muhungu nawe uzabona umugore utatekerezaga ko wabona...Imana ikuri imbere

Theophile Kuya 21-09-2021

Mutegereze umuruho ku mukobwa,muhungu nawe uzabona umugore utatekerezaga ko wabona...Imana ikuri imbere

iganze Kuya 21-09-2021

Aka si akumiro ? Umukobwa se aragurishwa ? Ndi uyu mukobwa nacaho nkisangira umukunzi wanjye rwose pe ! Ababyeyi baragwira aba ni abatindi babi cyanne, bahemukiye umwana wabo bamuteye igikomere atazakira.

Bazubagira Josiane Kuya 21-09-2021

Baramuhemukiye nta bumuntu bagira

Ndayi Damas Kuya 21-09-2021

Ubwo se amafranga 500 k wabikwa umukobwa we yaba azana Zahabu ? iyo uyanyihera nkigurira ibifite umumaro kurenza iyo nkorabusa

Elijah Kuya 20-09-2021

Yiyahuzwa n’iki se ?
Umugore ?
Kuko mukina n’ubuzima ?
Urwa Gasabo se rufite abakobwa bake ?
Niyitonde azabona uwe

Moise musabyimana Kuya 20-09-2021

Ngendabona ibyo kugaya inkwano ababyeyi bazatumabana babo bamwe baguma iwabo. Ubundise ko ababyeyi Bose baba barareze bagiye bayabagabanya mo numuhungu agashimirwa ? Ise cyangwa nyina baba baramureze nabi ?

rwAndandi Kuya 20-09-2021

Aka have nta muco wako, ari umukobwa, ari ababyeyi bumukobwa nta muco, ubwo azarongorwa na basaza be naho abandi bo aragurishwa ubwo ufite cash azagende agure icyo cyatwa kizavamo petrol,

Jean marie Kuya 20-09-2021

Bamube hafi atiyahura

Emmanuel Kuya 20-09-2021

Ibyo bintu ubundi ntibya kagombye banabahane

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA