AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Umwarimukazi wanenzwe imyambarire yisobanuye

Nyagatare : Umwarimukazi wanenzwe imyambarire yisobanuye
6-02-2019 saa 14:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10350 | Ibitekerezo

Imyambarire idakwiye no gusinda mu masaha y’ akazi abashinzwe uburezi bavuga ko bidakwiye kwihanganirwa gusa umwarimukazi wo mu karere ka Nyagatare wanenzwe imyambarire yagaragaje amikoro make nk’ impamvu ituma atambara neza.

Amabwiriza ya Minisiteri y’ uburezi avuga ko umwarimu n’ abandi bakozi bagomba kwambara umwambaro ubaheshya ishema bari ku ishuri.

Ku bijyanye n’ imyambarire Edith Batamuriza ushinzwe uburezi mu karere ka Nyagatare avuga ko hakozwe ubukangurambaga bwinshi ku bijyanye n’imyambarire y’umunyeshuri n’umurezi. Ngo banemeranyije ko aho bishoboka hashakwa amataburiya umurezi akajya ayambara hejuru y’imyambaro ye.

Avuga ko ibigo by’amashuri byahawe amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Uburezi agenga imyambarire mu mashuri.

Agira ati “ Umurezi azi uko agomba kwambara imbere y’umunyeshuri ari naho twanavuze ko aho bishoboka ku bushobozi buke bw’ikigo cyashaka amataburiya ku buryo buri murezi aba ayambaye hejuru y’imyenda ye yaje yiyambariye mu bushobozi bwe afite.”

Mu bugenzuzi ku ireme ry’ uburezi Minisiteri y’ uburezi yakoreye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019, abayobozi bashinzwe uburezi banenze umwarimukazi basanzwe ku ishuri yambariye kora imbere y’ akajipo kagufi.

Umukobwa wanenzwe kubera uko yari yambaye ibyafashwe nk’ibidakwiriye umurezi uri imbere y’abanyeshuri yatangaje ko yabitewe no kudashaka guhora mu mwambaro umwe ariko na we akemeza ko uko yari yambaye bitajyanye n’uko umurezi akwiye kwambara.

Kageruka Benjamin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi bw’ibanze muri Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yavuze ko ikibazo gikomeye basanze mu karere ka Nyagatare ari abarimu bajya mu ishuri kwigisha batateguye amasomo.

Yagize ati “ Ikibazo gikomeye twabonye abarimu bose ntibategura na gato, umwarimu ajya mu ishuri afite ingwa, afite ‘notes’ zimaze imyaka itandatu zitavugururwa, sinatinya no kuvuga ko uko twabibonye nta mwarimu n’umwe wateguye 100% nk’uko byifuzwa.”

Batamuriza Edith yavuze ko umwaka ushize abarimu 38 birukanywe bazira ubusinzi mu masaha y’akazi.

Kuba abarimu batuzuza neza inshingano zabo ngo bituma hari aho MINEDUC yasanze abanyeshuri batazi gusoma no kwandika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA