AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamagabe : Bamaze imyaka 5 baba mu nzu yasambutse, Visi Meya ati ‘nta gitangaza kirimo’

Nyamagabe : Bamaze imyaka 5 baba mu nzu yasambutse, Visi Meya ati ‘nta gitangaza kirimo’
10-12-2019 saa 14:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2373 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hari umuryango w’ abantu batanu uba mu nzu yasambutse, bafite ubwoba ko iyi nzu ishobora kuzabagwaho, gusa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage avuga ko kuba bimaze imyaka itanu atari ikibazo kuko ngo hari n’ abadafite aho baba.

BAYAVUGE Emmanuel na UWAMARIYA MUKASHYAKA, bafite abana batatu. Ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yabasuraga yasanze, Mukashyaka ari kumesa utwenda mu mbuga imbere y’ inzu yabo yasambutse.

Batuye mu mudugudu w’ abasiganjwe inyuma n’ amateka wa Gakoma. Mukashyaka avuga ko muri 2014 yavuye kwa muganga imvura yaguye ageze mu rugo iwe asanga inzu yasambutse.

Avuga ko we n’ umugabo we Bayavuge bombi bahuye ari imfubyi, ngo nta n’ umwe ufite iwabo nibura ngo abe afite isambu yo guhinga. Batunzwe no kubumba no guca inshuro.

Kuva muri 2014 kugeza ubu bayibamo idasakaye igihande kimwe. Iyo imvura inguye amazi yuzura muri iyi nzu ndetse hajemo urubobi kubera kumara igihe kinini hanyagirwa. Uyu mubyeyi avuga ko adafite ubushobozi bwo gusana iyi nzu ati “Ibisate by’ amabati bimwe biri aha mu nzu, ibindi biri hejuru y’ inzu nta bushobozi mfite bwo kuyisanira. Nk’ ubu mba mvuye mu nshuro ya 300 , 300 azahahira abana agure n’ ibati ?”.

Uyu muryango uvuga ko abayobozi bawusura bakareba uko bimeze bakigendera ngo hari n’ abayobozi bagiye berura bakawubwira ngo ‘Waba ugirira neza umutwa se ngo azabikwiture !’.

Mukashyaka arasaba Leta ko yamusanira inzu akaba ahantu heza hatari nko hanze

Uru rubobi ruri mu nzu imbere

Mukashyaka akomeza agira ati “Dutegereje y’ uko umunsi izatugwaho bazatabururamo intumbi bajya kuzihamba . None se ko nta bushobozi dufite kandi ko abayobozi baza bakavuga ngo uyu muntu afite ikibazo koko bakigendera !”

Mubayobozi basuye uyu muryango harimo abo ku karere ka Nyamagabe. Mujawayezu Prisca , Visi Meya ushinzwe imibere myiza y’ abaturage avuga ko iki kibazo atakizi.

MUJAWAYEZU kandi avuga ko kuba uyu muryango umaze imyaka 5 uba mu nzu yasambuwe n’ umuyaga nta kibazo kirimo kuko ngo hari n’ abadafite aho baba bakodesherezwa.

Yagize ati “Nta gitangaza kirimo ahubwo ikibazo ni uko muri iyo myaka itanu nta kintu na kimwe cyaba kirimo gukorwa muri kano karere ka Nyamagabe. Nakubwiye ko dufite urutonde rw’ abantu basesenguwe ko batuye nabi bagomba gutuzwa aheza, wowe uravuga uwo nguwo turacyafite n’ abandi ducumbishirije ahantu n’ abari mu ngo z’ abaturage”.

Iyi nzu kimwe n’ andi mazu biri kumwe mu mudugudu w’ abasigajwe inyuma n’ amateka zubatswe n’ umushinga witwa PAGOR mu myaka 10 ishize.

Aya mazu n’ ibikoni byayo byatangiye gusaza kandi abatuyemo bagaragaza ko nta bushobozi bwo kuyasana bafite ku buryo nta wundi bategereje ko azabasanira utari Leta.

Muri uyu mudugudu ibikoni hafi ya byose amabati yarashaje


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA