AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyamagabe: Mwarimukazi nyuma yo gutuburirwa yiyahuye asiga ibaruwa iteye agahinda

Nyamagabe: Mwarimukazi nyuma yo gutuburirwa yiyahuye asiga ibaruwa iteye agahinda
18-02-2020 saa 11:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 21173 | Ibitekerezo 2

Irikujije Christine wari umwarimukazi ku ishuri rya G.S.St. Kizito yiyahuye asiga urwandiko asaba umugabo we imbabazi avuga ko yamusebeje bihagije bityo ko adakwiriye gukomeza kwitwa umugore we.

Saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 nibwo inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zahurujwe n’abaturage, zigezeyo zisanga uyu mugore wari ufite imyaka 26 yiyahuye akoresheje igitenge arapfa.

Nyakwigendera yari yarashakanye na Rukundo Bernard w’imyaka 39, batuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka , mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’ Amajyepfo.

Amakuru UKWEZI twamenye avuga ko nyakwigendera Irikujije ejo yahuye n’abatubuzi bamujyana I Huye umugabo ajya kumuzana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabili umugabo yazindutse ajya mu kazi asanzwe akora k’ubumotari, umugore asigara mu rugo yitegura kujya ku kazi k’ubwarimu ari nabwo yahise yiyahura.


Ibaruwa nyakwigendera yasize yanditse

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje aya amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwindera wajyanywe ku bitaro bya Kigeme.

CIP Twajamahoro avuga ko umubare w’amafaranga uyu mwarimukazi yatwawe n’abatubuzi utaramenyekana.

Yagize ati "Ubutumwa rero dutanga ni ugukangurira Abanyarwanda kwirinda ababashuka bababeshya ko bagiye gukira vuba, ahubwo igihe babonye abantu nk’abo ngabo bakagira amakenga bakaba bamenyesha inzego z’umutekano.".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
JOEL GURU Kuya 19-02-2020

Ibyo bibazo c nibihe ko bitagaragara?ni gutuburirwa?

DUMBULI Kuya 18-02-2020

Ayiwe !!!! mbega agahinda uyu mudamu yazize kunanirwa kwiyakira, byongeye abura umuntu ubibona ngo umuba hafi, nawe ntiyabasha kugira uwo angayira mu bibazo yahuye nabyo ahitamo kwiyambura ubuzima gusa asize ibikomere byinshi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...