konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Nyamagabe: Uregwa kunyereza umutungo w’ ibigo 3 yafatiwe i Rubavu

Nyamagabe: Uregwa kunyereza umutungo w’ ibigo 3 yafatiwe i Rubavu
14-03-2019 saa 13:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3984 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko BIGOREYIKI Jean Marie Vianney wari umaze iminsi ashakishwa yafatiwe mu karere ka Rubavu ndetse ko dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha.

Mbabazi Modeste, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, yatangaje ko uyu Bigoreyiki yafatiwe mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, nyuma yo kumara amezi atanu ashakishwa ngo abazwe iby’inyerezwa ry’umutungo mu bigo bitatu yayoboye mu bihe bitandukanye.

Ibyo bigo by’ amashuri bitatu ni GS Ste Madeleine Ngoma, GS Kizi na ES Nyamagabe byose biherereye mu karere ka Nyamagabe.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha-RIB, yatangaje kandi ko nyuma yo gutabwa muri yombi kw’uyu Bigoreyiki Jean Marie Vianney, Dosiye ye igiye guhita ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste arasaba abantu kwirinda gufata ibitabagenewe bakabyikoreshereza mu nyungu zabo kandi byagombaga kurengera abantu benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...