AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Nyamasheke: Ngo umuturage utaguriye agapfukamunwa mu iduka rya gitifu arahanwa

Nyamasheke: Ngo umuturage utaguriye agapfukamunwa mu iduka rya gitifu arahanwa
18-05-2020 saa 13:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2353 | Ibitekerezo 1

Mu kagari ka Rugari mu murenge wa Macuba mu karere ka NYAMASHEKE hari abaturage bavuga Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ahana umuntu wese wambaye agapfukamunwa yaguriye ahandi hatari mu iduka rye.

Aba baturage bavuga ko umuturage wambaye agapfukamunwa yaguriye ahandi uwo muyobozi amubwira ko ako yambaye katemewe.

Bavuga ko uwafashwe yambaye agapfukamunwa ataguriye muri iryo duka bamuca amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi bikitwa ko yakoze icyaha cyo kutumvira inzego z’ubuyobozi.

Abaganiriye na TV1 basabye ko inzego z’ubuyobozi zabihagurukira nibura bakanabwirwa udupfukamunwa twemewe kuko ngo baharenganira cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Rugari NDAGIJIMA ERIC NAKATA, avuga ko aba baturage bamubeshyera kuko ngo atari we ucuruza ahubwo ko umugore we ari we ucuruza utwo dupfukamunwa.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge avuga ko udupfukamunwa twujuje ibisabwa ari udukorwa n’inganda zabiherewe uburenganzira. Aya mabwiriza avuga ko udupfukamunwa two mu bitenge tugomba kuba dukozwe mu gitambaro gihitisha umwuka, kandi kitavamo irange.

Kuva Leta y’u Rwanda yakoroshya gahunda ya guma mu rugo, Abaturarwanda bose basabwa kwambara udupfukamunwa igihe basohotse mu ngo zab.

Gusa mu mihanda hari abagaragara batwambariye munsi y’umunwa, n’abadutwara mu mifuka y’imyenda bakatwambara ari uko bageze ku bapolisi.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve hari abaturage bakubiswe n’abayobozi bazira ko batambaye udupfukamunwa.

Ubwo coronavirus yageraga mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abagomba kwambara udupfukamunwa ari abarwaye coronavirus n’abayikekaho, kimwe n’abakora ahantu hashobora gutuma bandura nk’abaganga.

Ubwo Leta y’u Rwanda yasabaga ko buri wese agomba kwambara agapfukamunwa hari hashize iminsi irenga 40 coronavirus igeze mu Rwanda, bituma hari abatangira guhwihwisa ko kwambara udupfukamunwa ikibyihishe inyuma cyaba ari bizinesi kurenza ubwirinzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mparambo Kuya 18-05-2020

Igihugu mu kindi. Uyu azi aho u Rwanda rugana? Niba ari byi afatirwe imbemezo bikaze niba hari n’ibyi yahawe abisubizanye inyungu.
Umwo muntu atanagzwe ku mugaragaro n’abandi babitekereza babicikeho.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...