konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Nyanza: Abafashamyumvire mu bworozi bahawe amagare basabwa kurwanya imirire mibi

Nyanza: Abafashamyumvire mu bworozi bahawe amagare basabwa kurwanya imirire mibi
6-03-2019 saa 09:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 611 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 5 Werurwe 2019, abafashamyumvire mu bworozi 17 bo mu mirenge irindwi yo mu Karere ka Nyanza bahawe amagare mu rwego rwo kubafasha kugera ku matsinda y’abarozi basanzwe bakurikirana kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo.

Aya magare bayahawe n’umushinga wa RDDP wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubundi usanzwe ubafasha mu kubongerera ubumenyi mu bworozi babaha amahugurwa.

Bakaba bayashyikirijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Umutesi Solange wabasabye gufasha aborozi kongera umukamo kandi bakagira n’uruhare mu kurwanya imirire mibi mu tugari n’imirenge baturukamo.

Yagize ati “Aya magare muhawe abatere imbaraga zo kumenya ko ibyo mukora Leta ibizirikana. Mukomeze ubwitange mwigishe amatsinda uburyo bwo korora neza mbese mugire uruhare mu kuzamura umukamo kandi ntibigarukire aho munafashe kurwanya imirire mibi mukamire abadafite amata kandi mushyireho n’andi matsinda ku buryo ibikorwa byanyu bizajya byivugira.”

Mukamugema Prisca, umufashamyumvire wo mu murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara yavuze ko aya magare agiye kubatera akanyabugabo kuko n’ubusanzwe ibyo bakora ari ubukorerabushake kandi baba bazi neza ko uruhare rwabo mu kubaka igihugu ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Rwose ibikorwa dukora n’amahugurwa duhabwa turabyishimira kuko nk’ubu ntabwo twari tuzi ko inka nazo ari nk’umuntu zikenera indyo yuzuye; twumvaga ko inka yariye igahaga biba bihagije. Iyo wabaga ufite urubingo rwawe wumvaga nta kibazo ariko twamenye ko inka nazo zikenera ibyubaka umubiri ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara”

Yakomeje agira ati “Ubu inka yanjye imaze umwaka nta ndwara irayigeraho kandi yahoraga irwara. Mbese ni byinshi twungukiye muri ubu bufashamyumvire. Nkaba navuga ko aya magare agiye kudutera akanyabugabo umusanzu wacu mu kubaka igihugu ukikuba inshuro nyinshi.”

Ibi ngibi Prisca abihurizaho ho na bagenzi be barimo Kayigamba Vincent wo mu Murenge wa Kigoma, Akagari ka Kibinja ndetse na Habimana Etienne wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kabilizi.

Habimana Etienne yavuze ko yamenye byinshi cyane mu bworozi byatumye we ubwe ndetse n’amatsinda afasha bongera umukamo kandi bagashyiraho na gahunda yo kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira.

Ati: “Ubu twamenye korora neza birimo kugaburira inka mu buryo bwiza ndetse no gukora umurima shuri w’ubwatsi bwujuje ibyangobwa. Ubudufite umurima shuri urimo amoko atanu y’ubwatsi kandi ubu mu matsinda y’aborozi tugenda dutanga amafaranga 500 buri cyumweru ku buryo duha umuntu ibihumbi 40 akabasha kwiyubakira ikiraro. Ubu twanatangiye gahunda yo gufasha aborozi gukamira abatishoboye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.”

Mu Karere ka Nyanza habarizwa amatsinda y’aborozi bafashwa na RDDP agera kuri 20 aboneka mu mirenge yose uvanyemo Muyira na Ntyazo bakorana na Send a Cow.

Aya matsinda akaba arimo aborozi bagera kuri 580. Ni mugihe mu Karere kare habarizwa inka 54.153. Amagare yatanzwe yose hamwe afite agaciro kangana na 1.360.000 by’amafaranga y’u Rwanda ni ukuvuga 78,000 kuri buri gare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...